U Bufaransa bugiye kuburanisha undi Munyarwanda ukekwaho Jenoside

Urubanza rw’undi munyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside rugiye kuburanishwa mu Bufaransa.

Claude Muhayimana (Ifoto: Internet)
Claude Muhayimana (Ifoto: Internet)

Uwo munyarwanda witwa Claude Muhayimana wahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010 azatangira kuburanishwa tariki 29 Nzeri kugeza tariki 23 Ukwakira 2020, nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe CPCR, ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa.

Iryo shyirahamwe rikorera mu Bufaransa ryatangaje ko Muhayimana akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi no mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Tariki 4 Kamena 2013 nibwo CPCR yatanze ikirego, dosiye ye yoherezwa mu rukiko mpanabyaha (Cour d’Assise) rw’i Paris mu Bufaransa tariki 9 Ugushyingo 2017. Nyuma y’imyaka itatu nibwo Muhayimana agiye kugezwa imbere y’inteko iburanisha, igihe CPCR igaragaza ko ari kirekire cyane ugereranyije n’igihe ikirego cyatangiwe.

Ishyirahamwe CPCR rifite intego yo gutanga ibirego ku bantu bose bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa, rikaba ridahwema kugaragaza ikibazo cyo gutinda mu kuburanisha imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari mu Bufaransa.

CPCR yanatangaje ko dosiye z’abandi Banyarwanda babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside zagejejwe mu rukiko mpanabyaha rwa Paris. Abo ni Sosthène Munyemana, ubu akaba ari umuganga mu mujyi wa Villeneuve-sur-Lot mu Bufaransa, ndetse na Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe mu Rwanda, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru muri Komini ya Saint-André-lès-Vergers.

CPCR yatanze ikirego cya Munyemana mu 1995, icya Bucyibaruta gitangwa mu 2000 ariko bombi barajuriye.

CPCR ivuga ko itumva impamvu ubutabera bw’u Bufaransa budatangira kuburanisha abo bantu ku gihe, ikagaragaza ko hari impungenge z’uko bishobora kurangira bamwe mu bakurikiranyweho ibyo byaha batorotse.

Izindi manza zaburanishijwe n’Ubufaransa ni urwa Pascal Simbikangwa wahoze mu barinda Perezida mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 mu mwaka wa 2014. Uyu yarajuriye ariko aratsindwa.

Mu mwaka wa 2016 nabwo Octavier Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari ba Burugumesitiri mu Burasirazuba b’u Rwanda bahanishijwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside igaragaza ko Muhayimana yari umwe mu bayobozi b’interahamwe muri Kibuye, nk’umushoferi, akaba yaratwaraga Interahamwe aho zabaga zigiye kwica, ndetse na we ubwe ngo akaba yarishe abantu muri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka