“Niba Mugesera amfiteho ikibazo azajye kundega” - Maitre Mutunzi

Maitre Donant Mutunzi wahoze wunganira Leon Mugesera mu mategeko aratangaza ko nta kibazo afitanye nawe, nyuma y’aho Mugesera abwiriye Urukiko rukuru rwa Kigali ko Mutunzi yafatiriye idosiye ye.

Ubwo yari imbere y’Urukiko rukuru rwa Kigali, Mugesera yabajije urukiko niba umwunganizi afite uburenganzira bwo gufatira dosiye, atunga agatoki uwamwunganiraga Maitre Mutunzi umufitiye idosiye. Nubwo atavuze impamvu yabiteye bivugwa ko haba hari amafaranga atamwishyuye.

Aganira na Kigalitoday ku murongo wa telefoni kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012, Maitre Mutunzi yavuze ko nta kintu ashobora gutangaza cyerekeranye na Mugesera kuko atari umwunganizi we. Gusa avuga ko niba Mugesera bimubabaje yagana inzira y’ubutabera.

Yagize ati: “Nta kibazo dufitanye, ntacyo natangaza. Njye si ndi umwavoka we… we niba afite ikibazo azajye kundega”.

Nubwo Maitre Mutunzi wari umaranye na Mugesera amezi agera kuri atanu ahakana urunturuntu hagati ya n’uwahoze ari umukiriya we, yemereye ikinyamakuru The New Times ko afite izo mpapuro kandi yiteguye kuzimuha igihe azaba yamwishyuye.

Ati: “Mugesera yagombaga kunyishyura mbere y’uko ntangira kumuburanira ariko ntabyo yakoze. Namuburaniye igihe runaka ariko ananiwe kunyishyura mpitamo gufatira impapuro ze. Navuganye n’umwunganira ko niba ashaka idosiye ye yanzanira amafaranga”.

Nubwo atashoboye kugaragaza umubare w’amafaranga Mugesera amurimo, ikizwi neza ni uko idosiye Maitre Mutunzi afite ingana n’amapaji 240.

Maitre Athanase Rutabingwa, uhagarariye urugaga rw’Abavoka mu Rwanda avuga ko icyo kibazo kugeza ubu ntacyo bagikoraho kuko kikiri hagati y’umukiriya n’umwunganizi we, ariko bakaba nta kirego barabona giturutse kuri buri ruhande.

Ati: “Ubwo ni ubwumvikane hagati yabo twe ntacyo twakivugaho kuko nta kirego kiratugeraho”.

Nubwo nta kirego avuga ko barakira, Maitre Rutabingwa yongeraho ko nta n’itegeko ryerekeranye n’igihe umwunganizi mu mategeko yafatiriye inyandiko cyangwa se dosiye y’umukiriya we.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mugesera afite imitwe myinshi. Buriya ni uburyo bushya yahimbye agamije kwanga kuburana. Amaherezo se azaba ayahe?

Omar yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Rwose abize amategeko ngaho nimurebe abanyamategeko bacu
birababaje pe!!!!!Mugesera ufunzwe se uramushakaho iki???
gusa birerekana ko ufite umuntu ukuri inyuma ubigusaba
ariko ntiwirengagize ko bishobora nokumubera ikimenyetso
aburanisha.Kandi ntawe utabibibona.

JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Njye ariko ntabwo nemeranya nuyu maitre Mutunzi Donat,kuko mu bwunganizi ntabwo ari gutyo bigenda twese amategeko twarayize ntimukajye mushaka kuyica muyabona kandi muyazi,iki nicyo gituma duhora tunenga ubutabera budafatira ibihano n’abantu nk’abo ba Donat,kuko iyo wunganira umuntu ukabona utazabishobora amategeko avuga ko umuha idosiye ye yose ukamubwira ko ashaka undi mwunganizi,kuko wenda muri iyo dosiye yafatiriye harimo ibimenyetso umushinjacyaha yari kugenderaho ashinja Mugesera!!!ibyo ni ukwica amategeko rwose kuko nubwo umuntu yaba ari umunyacyaha hakenewe ngo aburane avuge n’impamvu yabimuteye kandi yunganiwe na Avocat we kugira ngo bibe ari urubanza rwuzuye rukurikije amategeko,naho rero ibyo Donat avuga ngo Mugesera niba afitanye ikibazo nawe ngo azamurege ntabwo bishoboka kuko afunzwe kandi ntushobora kurega Avocat wawe ufunze,Kuko aba ari n’umunyamabanga wawe,kuri njye rero nk’umunyamategeko kuba adatanga iyo dosiye cg ngo ngo avuge ko hari ideni bamubereyemo ni ukwica amategeko bivuga ko hari umuntu umubuza kuyitanga,niba ntawe ubimubuza ubugenza cyaha bufite uburenganzira kumwaka iyo dosiye ku ngufu mu gihe runaka atayitanga agafatirwa ibihano bya discipline kuko yinjije urubanza mu rundi rutararangira,kuko na Mugesera ashobora kurega uyu Donat avuga ko akeneye dosiye ye,ibyo rero bikaba byatinza urubanza ny’iri izina.ayo n’amakosa Mutunzi Donat arimo gukora rwose niyisubireho atazanabikorera abandi.

Nandri yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka