Imanza hafi ibihumbi 150 z’imitungo yangijwe muri Jenoside ntizirarangizwa

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) uratangaza ko uhangayikishijwe n’imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside, zaburanishijwe mu nkiko Gacaca, zikaba zitararangizwa.

Muri rusange inkiko Gacaca zaburanishije imanza 1,320,000 z’imitungo yangijwe muri Jenoside. Kuva izo manza zacibwa, inzego z’ibanze ari na zo zigomba kurangiza izo manza zagiye zizirangiza, ariko haracyabarurwa imanza 149,209 zitararangizwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naftal, avuga ko muri izo manza zitararangizwa harimo imanza ibihumbi 55 zujuje ibisabwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naftal, asaba ko kurangiza imanza z'imitungo yangijwe muri Jenoside byakwihutishwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naftal, asaba ko kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside byakwihutishwa

Iki kibazo kiracyagaragara, nyamara kandi Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, muri Kamena 2015 yari yavuze ko umwaka wa 2015 wagombaga kurangira imanza zose z’imitungo yangijwe muri Gacaca zararangijwe.

Icyo gihe Busingye yabwiye KT Press ati “Turizera ko buri rubanza rwaciwe mu nkiko Gacaca ku mitungo yangijwe, ruzaba rwarangijwe mbere y’impera za 2015”.

Umwaka wa 2015 ukirangira, Kigali Today yavuganye na Minisitiri Busingye asobanura impamvu yatumye igihe bari bihaye cyararangiye imanza z’imitungo zitarangijwe.

Icyo gihe yavuze ko mu manza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca, izari zisigaye zitararangizwa zari munsi y’ibihumbi 50 na 60.

Aha hagaragaramo kuvuguruzanya, kuko mu gihe iyi mibare yatanzwe na Minisitiri Busingye ari iyo muri 2016, umubare w’imanza zigihari zitararangizwa muri 2019 urarenga uw’icyo gihe.

Icyo gihe kandi Minisitiri Busingye yavugaga ko impamvu yateye kutarangiza izo manza mu gihe cyari cyatanzwe ari uko hari abari baraciriwe imanza bagombaga kwishyura imitungo ariko batari mu gihugu.

Aba kandi ngo habuze amakuru ku mitungo yabo, kugira ngo imanza batsinzwemo zirangizwe.

Minisitiri Busingye kandi yavuze ko hari n’abagomba kwishyura bari mu gihugu ariko batishoboye.

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye

Minisitiri Busingye kandi yavuze ko hari imyanzuro y’imanza byagaragaye ko yanditswe nabi, ku buryo bigora umuhesha w’inkiko kurangiza bene izo manza.

Ati “Hari imanza zandikwa nabi rwose ukaba utamenya ngo uyu ni Gasana, uyu ni Busingye,… Ugasanga mu myanzuro banditse ngo umusozi wa Rwimbogo wose (urugero yatanze) uzishyura ibyo kwa Gasana (urugero yatanze). Kwandika umusozi mu rwego rw’amategeko urumva ko biba bivuze umusozi nyine. Wagira ngo abo bantu bazaguma aho, ntawe uzavuga, ntawe uzimuka,… mbese wagira ngo ni nk’ibuye wateretse ahongaho”.

Ikindi kandi cyabaye imbogamizi mu kurangiza izo manza, ngo ni uko hari abagomba kwishyura bari mu gihugu ariko bakirirwa bihishahisha.

Minisitiri Busingye ariko yanavuze ko hari intambwe yatewe mu myumvire y’abaturage, kuko ubu ngo ntawe ukinangira ngo avuge ko atazishyura imitungo yangije.

Ahishakiye Naftal na we avuga ko mu mbogamizi zagaragaye zituma iyo mitungo yangijwe itishyurwa harimo kuba bamwe mu bantu bangije imitungo bagomba kwishyura nta bushobozi bafite, hakaba n’abishyuzwa ariko bataboneka kuko batari mu gihugu ngo bishyure.

Ahishakiye ariko avuga ko hari n’abafite ubushobozi bagakwiye kwishyura, ariko bakaba batishyura cyangwa se ngo bishyuzwe, kuko abayobozi mu nzego z’ibanze babigiramo uruhare.

Ati “Hari aho kwishyura bishoboka, ariko ugasanga hakirimo intege nkeya cyangwa ubushake buke bwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badashyira imbaraga mu kurangiza izi manza”.

Avuga kandi ko hari n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye bagaragaraho gukingira ikibaba abishyuzwa, abandi bakabifata nk’aho izo manza zaciwe atari itegeko.

Ahishakiye kandi anavuga ko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bishyuza, ariko ibyishyuwe ntibigere ku barokotse Jenoside.

Ati “Mu bibazo byagaragaye hari aho bibabaje, aho abantu b’abayobozi mu nzego z’ibanze bagiye bishyuza amafaranga y’izo manza, ariko yaboneka bakayanyereza ntibayageze ku wagombaga kwishyurwa, ikibazo kikava hagati y’uwakoze icyaha n’uwishyuza, kigasigara hagati y’umuyobozi n’uwarokotse. Twagiye tubibona ahantu hatandukanye, ku buryo na cyo ari ikintu gikwiye kurangizwa”.

Ibuka kandi ivuga ko itirengagiza ko hari abishyuzwa imitungo bangije mu gihe cya Jenoside, ariko bakaba badafite ubushobozi bwo kuyishyura.

Gusa uyu muryango uvuga ko ikibazo atari aho gikomereye, ko ahubwo ikibazo kinini kiri ku bantu bafite ubushobozi bagakwiye kwishyura bakaba batishyura.

Ahishakiye ati “Ikibazo gikomeye twebwe tubona, ni abafite ubushobozi batishyura. Iyo ufite ubushobozi atishyura, n’inzego zibishinzwe ntizimwishyuze, bituma n’ibindi bigorana”.

Abishyuzwa na bo bafite intambwe bagomba gutera

Ahishakiye avuga ko n’ubwo hari abishyuzwa badafite ubushobozi, mbere y’uko basaba ko abarokotse babaharira ubwishyu babagomba, na bo bakwiye kubanza kugira intambwe batera.

Ati “Niba umuntu yarasenye inzu ya miliyoni ebyiri cyangwa imwe n’igice, mukaba muturanye adashobora kubona ayo mafaranga, ashobora no kuba afite ubundi butunzi nk’inka, akavuga ati ‘nibura nkore ikindi kimenyetso ngaragarize uyu muntu ko mfite ubushake.’

“Akamubwira ati ngibi ibihumbi 100, ngibi ibihumbi 200, dore ubushobozi bwanjye uko bungana, urebe n’ubushake bwanjye uko bungana, umuntu akaba yatera iyo ntambwe yo gutanga imbabazi, yo guharira ubwishyu wa wundi, ariko na we yagaragaje ubushake”.

Kuba iyi mitungo itishyurwa uko bikwiye kandi, Umuryango Ibuka uvuga ko bikomeza kubangamira urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, kuko nta kwiyunga kwashoboka igihe abantu bazi ko hari ibyo bagomba abandi batarabaha.

Ahishakiye ati “Umuturage iyo yumva hari icyo undi amubaza arigengesera, arikandagira ntabwo amwisanzuraho. Abantu bafitanye ibibazo by’imanza zirangizwa biragora ko baganira, biranagora ko hari n’ikindi gikorwa cy’iterambere bahuriraho.

Ibuka ivuga ko agaciro k’ibigomba kwishyurwa ku manza zisigaye zitararangira katazwi neza, gusa ikavuga ko umubare w’imanza zitararangizwa ukiri mwinshi.

Isaba kandi ko imanza zigaragaza ko zujuje ibisabwa zarangizwa ku buryo bwihuse, naho izifite ibibazo bituma zitarangizwa na byo bigakemurwa hanyuma na zo zikarangizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka