Abatuye mu nzira z’amazi ava kuri Sitade Amahoro bagiye kwimurwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abaturiye inzira z’amazi ava kuri Sitade Amahoro mu Tugari twa Nyakabanda muri Niboye na Nyabisindu muri Remera, bagiye kwimurwa kugira ngo hubakwe ruhurura nini zivana amazi muri biriya bice ziyageza hasi mu bishanga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yatangarije Inteko Ishinga Amategeko (Komisiyo yayo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ku wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024.

Depite Jean Réné Niyorurema yabajije Umujyi wa Kigali n’Urwego rushinzwe imicungire y’Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board/RWB), icyo bakora ku nzu z’abaturiye Sitade Amahoro n’izindi nyubako ziri hafi yayo, zishobora kwangizwa n’amazi y’imvura atagira aho ayoborerwa.

Depite Niyorurema yagize ati "Ntanze urugero, mbere hari Sitade Amahoro yonyine, ubu hiyongereyeho BK Arena ndetse na Sitade yaraguwe, nkaba mfite impungenge z’uko ruhurura ihari barimo kuyizamura hejuru aho kongera ubunini bwayo."

Ati "Ese haba hatarimo ikibazo cyo kwimura abantu kugira ngo ruhurura ibe yakwagurwa, kuko amazi agenda ari menshi, ukabona ko yinjira no mu ngo z’abaturage."

Mu kumusubiza, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yavuze ko Sitade Amahoro n’izindi nyubako zatumye kariya gace kagirwa karitiye yahariwe imikino, hakaba hari inyigo yakozwe yo gushaka inzira z’amazi zinyura mu bice bya Nyabisindu na Nyakabanda hepfo y’ahitwa kuri Prince House, hagana ku Kabeza.

Mayor Dusengiyumva akavuga ko abatuye muri ibyo bice bizanyuzwamo ruhurura nini bazimurwa, mu rwego rwo kwirinda ko amazi yabasenyera, ndetse ko ubu batangiye kuganirizwa.

Yagize ati "Kuri Sitade Amahoro, tumaze kubona ibikorwa remezo byahagiye n’ibindi biteganya kuhajya kuko murabizi ko hari na ’Zariya court’, twakoze inyigo y’inzira z’amazi, ku ruhande rwa Nyabisindu n’urwo hepfo yo kuri Prince House, ni byo, kwimura abaturage (expropriation) bizaba, ni byo byiza kurusha ko amazi yagira abantu asenyera."

Dusengiyumva avuga ko abenshi mu bazimurwa ari abatuye muri Nyakabanda kuko muri Nyabisindu ho ngo hasanzwe inzira y’amazi ava kuri Sitade, n’ubwo bizasaba kuyagura.

Ibi bizakorwa mu gihe Guverinoma y’u Rwanda igomba kuba yakoze igishushanyo mbonera cy’imicungire y’amazi bitarenze uyu mwaka wa 2024, aho Umujyi wa Kigali uzajya wubaka za ruhurura nini ku nkengero z’imihanda yose.

Izi ruhurura zikazajya ziyoborerwamo amazi yose ava mu mihanda, mu ngo z’abantu no mu bigo byose kugera ubwo ageze hasi mu gishanga, aho kugira ngo ayoborerwe mu myobo yo muri buri rugo nk’uko bisanzwe bikorwa, kuko ngo byazateza ibyago imiturire yo mu mijyi.

Umwe mu bagize PAC, Depite Jean Damascène Murara, ni we uvuga ko kuba buri rugo ruba rufite icyobo kijyamo amazi y’imvura, ngo bishobora kuzateza ikibazo cy’uko abatuye uyu Mujyi bazisanga bose bari hejuru y’amazi.

RWB n’Umujyi wa Kigali bivuga ko kubaka ruhurura zigeza amazi epfo mu bishanga, byitezweho gukemura ikibazo cy’inzu z’abaturage zirimo kwangizwa n’amazi y’imvura aturuka mu mihanda itarakorewe imigende.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahubwo hazarebwe nukuntu hakemurwa ikibazo cya zaruhurura hakiri kare muri muster plan z’uturere kuko usanga hakorwa imihanda itagira za ruhurura Kandi buriya abantu nibamara kubaka uzasanza reta ishora amafranga kurizo ruhurura Kandi baranze kubikora mbere.

Thomas yanditse ku itariki ya: 9-05-2024  →  Musubize

Ku Gisozi,Akagari ka MUSEZERO,umudugudu wa Byimana n’Agasharu amazi ava mu muhanda uva beretwari ujya Karuruma yayobowe mu baturage arabasenyera izo ruhurura zikwiye kubakwa.

Kono yanditse ku itariki ya: 9-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka