Urukiko rwemeje ko Nkundineza Jean Paul afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarungege, ku wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2023, rwategetse ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho icyaha cyo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nkundineza Jean Paul
Nkundineza Jean Paul

Urukiko rwashingiye ku byaha Nkundineza yakoze bijyanye n’ibiganiro yagiye atangaza, birimo icyatambutse mu 2022 kirimo amagambo yo gutera ubwoba no gusebya Mutesi Jolly.

Ikindi ni icyatambukijwe mu kwezi k’Ukwakira 2023, nyuma y’isomwa ry’Urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, wakatiwe gufungwa imyaka itanu.

Hashigingiwe ko Nkundineza yakoze ibiganiro birimo amakuru y’ibihuha, yashoboraga gutuma Mutesi Jolly atakarizwa icyizere muri rubanda.

Urukiko rwagaragaje ko hari aho yavuze ko Mutesi Jolly ari mu bukangurambaga bukomeye, bwo gusaba abatangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid ngo bazivuguruze mu mvugo.

Urukiko rwagaragaje ko Nkundineza Jean Paul yakoresheje amagambo yibasira Mutesi Jolly, avuga ko ari we ufungishije Prince Kid.

Nkundineza ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ari mu Rukiko, yahakanye ibyaha akekwaho, asaba Urukiko ko atakurikiranwa afunzwe ahubwo yagira ibyo ategekwa kubahiriza akarekurwa by’agateganyo.

Urukiko rusanga kuba Nkundineza yarakoreye ibyaha ashinjwa ku mugaragaro bigize icyaha, rutegeka ko akomeza kuburana afunze.

Nkundineza Jean Paul yafunzwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 16 Ukwakira 2023, akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa You Tube, birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka