Utwo tugali uko ari dutatu tugize agace kamamaye ku izina rya “Bannyahe”, abadutuye bari bagejeje ikirega cyabo gifite nimero PST RAD 00025/2018/TGI/GSBO mu rukiko kugira ngo barenganurwe ku cyo bise kwimurwa ku gahato.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018, ni bwo ku nshuro ya mbere urukiko rwumvise ikirego mu nama ntegura rubanza, aho ubwunganizi bwabo bwabwiye urukiko ko bashatse kubimurira mu nyubako ziherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro kugira ngo ibibanza byabo byubakwemo ibikorwa by’ubucuruzi.
Basaba ko Akarere ka Gasabo kabaha impozamarira ku bikorwa byo gushaka kubimura mu buryo budaciye mu mucyo.
Abaturage bagera kuri 200 n’ababunganira bane bagaragaye imbere y’urukiko basaba ko batazimuka mu gihe Akarere ka Gasabo kazaba katarabishyura amafaranga.
Justin Niyorushikana, wunganira Akarere ka Gasabo yabwiye urukiko ko uburyo abaturage batanzemo ikirego butari bwujuje amabwiriza agenga ubutabera.
Yagize ati “Abarega ntago batanze amakuru ahagije umuntu yagenderaho ndetse ntibanishyuye igarama ry’urubanza, tukaba tubona nta mpamvu yatuma ikirego cyabo cyakirwa.”
Jean de Dieu Shikama wari uhagarariye itsinda ry’abaturage barega, yavuze ko bahawe uburenganzira n’abaturage kandi bafite n’ibyangombwa by’ubutaka bwabo.
Urukiko rwanzuye ko abantu bose barega bagomba kuzana ibyangombwa bibemerera guhagararirwa mu rubanza bitarenze ukwezi k’Ukuboza.
Urukiko rwasabye ko abatazabitanga batazagerwaho n’impozamarira urukiko niruramuka rusanze abaturage bareze bazikwiye. Urukiko ruzasubukura tariki 27 Gashyantare 2019.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
igitecyerezo abobantu barimukare ngane mubishyure bishakire ubuzima ok murakoze
Ahubwo nibakomeze kwiteza abaturage nibabahe ibyo bashaka
Ahubwo nibakomeze kwiteza abaturage nibabahe ibyo bashaka
Reta yakumva ikibazo cy’aba baturage kuko nibo ibereyeho.Bakabaha ingurane ikwiye.Naho étage y’icyumba rwose byo harimo akarengane gakabije.Mutuelle mu iyimurwa nayo ntisobanutse kuko buri wese ayo yabariwe n’icyumva nasaro 1million,2,3....10 millions.
Hakwiye kumvwa abaturage kuruta kumva abashoramari.
Ese ko buri munyarwanda yemerewe gutura aho ashaka kuki babahitiramo?
Hari abashaka kujya mu ntara,abafite andi mazu badakeneye inzu ....
Nyakubahwa Prezida warepuburika rwose,niwe warenganura aba baturage afatanije n’Imana.
Arko c ubundi ko buri munyarwanda yemerewe gutura aho ashatse,why not batabaha ingurane ngo bigire gutura aho bashaka ahubwo bakabajyana mu Busanza? That is real injustice!