Urubanza ruregwamo Prof Harelimana Jean Bosco rwasubitswe

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rwa Prof. Jean Bosco Harelimana, wahoze ari umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amakoperative (RCA) n’abo bareganwa, bari abakozi b’iki kigo.

Prof. Jean Bosco Harelimana
Prof. Jean Bosco Harelimana

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, nibwo hari hateganyijwe ko haba uru rubanza ariko rurasubikwa, kuko umwe mu baregwa atari afite umwunganizi.

Prof. Jean Bosco Harerimana n’abo bareganwa bakigera ku rukiko, umwe muri bo witwa Hakizimana Clever, wari umukozi ushinzwe amasoko muri RCA, yavuze ko atiteguye kuburana kuko adafite umwunganira mu mategeko.

Hakizimana yavuze ko impamvu umwunganizi we ataje, habayeho kwibeshya itariki kuko bari bazi ko urubanza ruzaburanishwa tariki 28 Nzeri 2023.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha ndetse n’Urukiko, basanze umuburanyi udafite umwunganizi kandi amwemererwa n’amategeko, hanzurwa ko urubanza rusubikwa rukazaburanishwa ikindi gihe.

Urukiko rwahise rwimurira urubanza ku itariki ya 28 Nzeri 2023 ku isaha ya saa munani (14h) z’amanywa.

Prof Harelimana yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo gutanga nabi amasoko ya Leta, no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Uyu mugabo yafashwe hashingiwe ku iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rifitanye isano n’ibyaha bikekwa ko yakoze igihe yari Umuyobozi w’icyo kigo gishinzwe amakoperative.

Hakizimana Clever na Gahongayire Liliane, bo batawe muri yombi tariki 15 Nzeri 2023. Bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka