Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke yagizwe umwere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhanaguraho icyaha yari akurikiranyweho cyo “gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko”.

Mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye ku wa 19/08/2013, Umucamanza yagaragaje ko icyaha Ndagijimana yari akurikiranyweho kitamuhama, maze ategeka ko ahita afungurwa ndetse agasubizwa amafaranga ye ibihumbi 800.

Ayo mafaranga niyo Urwego rw’Umuvunyi rwavugaga ko yafatanywe aha umukozi warwo nka avansi ya ruswa yo kugira ngo aburizemo dosiye imukurikirana ku kibazo cyo kutagaragariza Urwego rw’Umuvunyi imitungo yose afite.

Mu rubanza rwabaye tariki 14/08/2013 Ndagijimana yireguye avuga ko atigeze atanga ruswa ahubwo ko ibyamubayeho ari umugambi w’ubugambanyi wakozwe hagati y’abakozi b’akarere ka Nyamasheke birukanywe, bakamwishyiramo ndetse n’uwo mukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ku giti cye, hagamijwe kumugirira nabi no guhumanya isura ye.

Nyuma yo gusomerwa imyanzuro y’urubanza tariki 19/08/2013, Ndagijimana yagize ati “Bari bagiye banyoherereza na za “tract” z’uko bazanyishyura; ni yo mpamvu bashobora kuba barakoresheje uyu mukozi kugira ngo bangirire nabi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre yagizwe umwere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Yakomeje avuga ko ashima Imana cyane ndetse n’ubutabera bw’u Rwanda kuko ngo urubanza yari yashowemo ari urw’akagambane.

Urwego rw’Umuvunyi ntirwishimiye imikirize y’urubanza

Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko rutishimiye imikirize y’uru rubanza ndetse rukavuga ko nubwo urukiko rwamugize umwere, Urwego rw’Umuvunyi rwo rutabona Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, nk’umwere.

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Nkurunziza Jean Pierre, aganira na Kigali Today, yatubwiye ko batunguwe no kumva Ndagijimana Jean Pierre yagizwe umwere kandi ngo baramufatiye mu cyuho atanga ruswa.

Nkurunziza avuga ko Urwego rw’Umuvunyi rufite ibimenyetso byinshi byerekana ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke yashakaga gutanga ruswa kugira ngo dosiye akurikiranyweho n’uru rwego iburizwemo.

Ku kibazo cy’uko haba harabayeho ubugambanyi kuri Ndagijimana Jean Pierre, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yahakaniye Kigali Today ko nta bugambanyi bwigeze bubaho kuko ngo uwo mukozi yamenyesheje amakuru hakiri kare abamukuriye y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke ashaka kumuha ruswa kugira ngo aburizemo dosiye, batangira kubikurikirana.

Ikindi Nkurunziza avuga ni uko Urwego rw’Umuvunyi rutari igikoresho cy’abantu ku buryo hacurirwa imigambi yo kugambanira abantu.

Uyu muvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yabwiye Kigali Today ko hari ingingo nyinshi ubushinjacyaha bwatanze ntizitabwaho mu mikirize y’uru rubanza kandi bakaba batanyuzwe n’imikirize yarwo ku buryo bazasaba Ubushinjacyaha kujuririra iki cyemezo.

Urwego rw’Umuvunyi kandi ruvuga ko ibi bidahagaritse dosiye ikurikirana uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ku kibazo cyo kutamenyekanisha imitungo ye yose.

Itariki 02/08/2013 Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre yatawe muri yombi tariki 30/07/2013 aha ruswa y’ibihumbi 800 umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi, nka avansi ya miliyoni 1 n’ibihumbi 500 bari bumvikanye kugira ngo uwo mukozi aburizemo dosiye yamukurikiranaga ku mitungo atamenyekanishije kuri uru rwego.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Sinzi niba amategeko ya ruswa ahana abakene n’abatari abayobozi bakomeye mu Rwanda. Wasobanura gute ko atatanze ruswa ko?Ni umwana se ngo arashukwa?Nizereko ubushishozi bakoresheje buzajya bukoreshwa no kubandi banyarwanda bose.

Murakoze

Jean FELIX yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Ubwo se koko ruswa ni iki? bazahindure ubusobanuro bwayo kuko ndumva bikabije!

FELIX yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Uwo mukozi w’umuvunyi yarasebye pe

Emmanuel Gakwerere yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Abagira uyu NDAGIJIMANA umwere ni abo aba yigishije gusahura umutungo wa leta bakorera mu kwaha kwe kandi bazamenyekana igihe nikigera, nuko yabigenje n umucamanza ngo agirwe umwere byaramenyekanye ahubwo inzego zibikurikirane kuko ubutabera bwacu buri gutoberwa nabamwe bafite inda nini bimirije igifu imbere bagahindura ukuri ikinyoma ariko Imana izabahana igihe cyabo cyageze.

NTIHINYURWA Thomas yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

hahahahahah..............ubwo se noneho turabyita iki!!!!! Ngo si ruswa ni care da!!!!!!! cg kwivuza!

DAY-1 yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Urwego rw’Umuvunyi se rusanzwe ruyobewe ko ruswa inuma mu nkiko zacu? Umuntu uzwiho gutanga ruswa iyo umujyanye mu rukiko, bamwe mu bacamanza baba babonye ikiraka. Nta kwibaza byinshi, nta bundi bwere bamusanganye, ahubwo yatanze akantu.
Gusa turashimira cyane uwo mukozi wo ku Muvunyi, wanze ruswa akanayitunga agatoki. Uwaduha abanyarwanda benshi nkawe.
Gil

Gilbert Mugabo yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka