Umukozi wa RSB wafashwe yakira ruswa yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Uwitonze Valens, umukozi wa RSB wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni 25Frw, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo 2023, yitabye urukiko aburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku byaha aregwa, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo.

Muri uru rubanza Uwitonze areganwa na Manzi John, ukurikiranyeho kuba icyitso mu cyaha cyo kwaka no kwakira indonke no gukoresha inyandiko mpimbano.

Uwitonze Valens mu Rukiko yasomewe ibyaha akurikiranyweho, by’uko yafashwe yakira ruswa nyuma yo kwizeza Uruganda Steel Giant rukorera muri Kicukiro, ko azarushakira icyemezo cy’ubuziranenge kizwi nka ‘S mark’ gitangwa na RSB.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko nyuma y’uko Uwitonze Valens amenye ko urwo ruganda rwari rufite icyemezo cy’ubuziranenge cy’igihimbano, yabwiye nyirarwo, Dushimimana Jacqueline, ko azi neza ko arimo gukoresha icyangombwa gihimbano, amusaba amafaranga ngo azamufashe kumushakira ikizima.

Uwitonze yatangiye kumvikana na nyiri uruganda ko amuha ruswa, akazamushakira icyangombwa amusaba ko yamuha Miliyoni 36Frw, Dushimimana Jacqueline amwemerera Miliyoni 25,Frw kuko ari zo yashoboraga kubona.

Dushimimana nyuma yo gusabwa ruswa yihutiye kubimenyesha urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), maze Uwitonze Valens atabwa muri yombi arimo yakira ayo mafaranga angana na Miliyoni 5Frw ya avanse.

Ku ruhande rwa Manzi John ureganwa n’Uwitonze, Ubushinjacyaha bwavuze ko bafatanyije gucura umugambi wo kwaka indonke, kuko Manzi yari umukozi muri urwo ruganda, yasabwe na Dushimimana kumufasha gushaka icyemezo cy’ubuziranenge nyuma y’uko bari batsindiye isoko rigera kuri Miliyari 1Frw.

Uyu Manzi wari umukozi muri uru ruganda yaje gutanga amakuru kuri Uwitonze Valens, ko Dushimimana Jacqueline afite amafaranga menshi kandi akoresha icyangombwa cy’igihimbano, aramutse amwegereye akabimubwira ko ashobora kumuha ruswa ya Miliyoni 15Frw.

Mu kwiregura kwa Uwitonze Valens, yahakanye ibyo aregwa asobanura ko ntaho inshingano ze zari zihuriye no gutanga ibyangombwa, kuko ngo yari ashinzwe amahugurwa y’inganda zikora imbaho n’ibizikomokaho.

Gusa nubwo Uwitonze yahakanye ko atasabye ruswa, nyiri uruganda yemeye ko yaje gutumaho Dushimimana akamumenyesha ko akorera ku cyangombwa cy’igihimbano.

Uwitonze avuga ko baje kwemeranywa ko yamufasha kukibona, ariko na we akagira icyo amushimira, abwira Urukiko ko yafashwe atarahabwa amafaranga bari bumvikanye angana na Miliyoni 12Frw.

Ati “Amafaranga y’ishimwe twari twumvikanye ni Miliyoni 12, ntabwo ari iliyoni 25 Frw nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga”.

Uwunganira Uwitonze Valens mu mategeko, yavuze ko umukiriya we yakurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi, hakoreshejwe uburiganya kuko ari byo yakoze.

Manzi John ureganwa na Uwitonze Valens, mu kwisobanura kwe yabwiye urukiko ko bamenyanye agiye kwaka icyangombwa cy’urwo ruganda, ubwo bari batsindiye isoko ry’amafaranga menshi agera kuri Miliyari. Uwitonze yaje kunyarukira ku ruganda ngo arebe ko rwujuje ibisabwa, basanga hari ibiburamo nibwo batekereje gushaka icyo cyangombwa basabwa bakagicurisha bituma bahabwa iryo soko.

Nyuma rero yo gutsindira iryo soko ntibyaje kugenda neza, kuko Manzi yaje kwirukanwa muri urwo ruganda, ndetse ntiyanahabwa kuri ayo mafaranga yari yemerewe, ubwo hatsindirwaga isoko.

Manzi yigiriye inama yo kujya kumwihimuraho nibwo yasubiye kureba Uwitonze Valens, bapanga umugambi wo kwaka ruswa Dushimimana, no gutanga amakuru y’uko akorera ku cyangombwa cy’igihimbano.

Ku byaha akurikiranyweho, Manzi yahakanye ko ari we wacurishije inyandiko mpimbano, ko yemera ko icyo gutanga amakuru kuri Uwitonze, no kuba yarahaye Dushimimana icyemezo yarebeyeho acura icye.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwavuze ko icyemezo kizasomwa ku wa 14 Ugushyingo 2023, Saa tanu (11h00).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka