U Bubiligi: Avoka Karongozi yasabye Urukiko kutagwa mu mutego w’uwunganira Pierre Basabose

Karongozi yabitangarije mu iburanisha ku byaha bya Jenoside biregwa Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa ubwo ryatangiraga, nyuma y’uko Avoka Jean Flamme yagaragaye mu bikorwa bigamije gukerereza urubanza kandi nta mpamvu.

Mu ijwi riri hejuru, yikoza hirya hino, Jean Flamme wunganira Basabose, yabwiye Urukiko ko badakwiye gukomeza iburanisha mu gihe inyandiko mvugo yibyavuzwe mu rukiko ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, bitashyizwe muri Sisitemu ngo barebe ko ibyavuzwe byose byashyizwemo.

Flamme na Lurquin wunganira Twahirwa, batangaje ko Urukiko rutubahiriza amategeko kuko ubundi ngo ikivugwa mu rukiko cyandikwa/gifatwa uko cyavuzwe, bigashyikirizwa ababuramyi, ariko ngo si ko bimeze.

Perezida w’Urukiko we yababwiye ko byose byakozwe, kandi ubishatse wese babimuha.

Uwunganira Twahirwa ati "Ubundi tuba tugomba kubibona, kugira ngo dushobore kwiyibutsa neza ko ibyo twanditse bihuye neza n’ibyavuzwe".

Flamme ati "Mwitubwira ko mwabifashe (gufata amajwi), bigomba no kugaragara muri sisiteme byanditse kuko kimwe ntigisimbura ikindi".

Perezida w’Urukiko yabasomeye ingingo igaragaza ko Urukiko rushobora kubikora cyangwa kutabikora. Ko atari itegeko ko ibyavuzwe byose n’ibyavugiwe mu rukiko bishyirwa muri sisiteme.

Karongozi wunganira abaregera indishyi, yeretse Urukiko ko mu gihe rutitonze rushobora kugwa mu mutego w’abakekwaho ibyaha, ndetse yerekana ko hari ingingo igaragaza ibyo Perezida avuze byerekeye ibyavugiwe mu rukiko. Ati "Ntimugwe mu mutego wa Flamme, wo gushaka gukerereza urubanza gusa".

Yakomeje agira ati "Murabizi ko Flamme agamije kureba ko ibyo abatangabuhamya basubiramo ijambo ku rindi ibyo bavuze mu ikusanyamakuru, ariko mwibuke ko abatangabuhamya atari mudasobwa ngo babisubiramo ijambo ku rindi." Aha yavugaga cyane ku batangabuhamya baturutse mu Rwanda.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere ryaranzwe n’ibiruhuko byinshi, kubera ibyabaga bitumvikanyweho mu rubanza.

Twahirwa, mu ishati y’umweru y’amaboko maremare, yagaragaye asoma dosiye ye ubwo abandi bari mu kiruhuko, mu gihe uwo bareganwa Pierre Basabose, atagaragaye mu rukiko kubera uburwayi.

Umwe mu batangabuhamya waturutse mu Rwanda, wumviswe kuri uyu wa Mbere ni umugore w’imyaka 57.

Nyuma yo kurahira ku byo agiye kuvugira mu rukiko, yavuze ko yabajijwe inshuro enye, inshuro ebyiri n’Urukiko rukuru rw’i Kigali muri 2013 na 2015, yongera kubazwa inshuro 2 n’abakora iperereza b’Ababiligi muri 2019 na 2021.

Yavuze ko mu 1994 yari afite imyaka 28, yari yubatse afite abana 5, yize amashuri abanza n’ay’imbonezamibano 3.

Mbere ya tariki 6 Mata 1994, yari atuye i Gikondo, Komini Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Avuga ko tariki 7 Mata 1994 yahavuye akajya mu rugo kwa Twahirwa Seraphin.

Bamubajije niba azi Seraphin Twahirwa ndetse baramumwereka na we ati "Ndamuzi kandi ndizera ko na we anzi."

Yavuze ko Twahirwa baziranye bombi batarashaka, kandi amaze no gushaka bongeye guturana.

Akomeza avuga ko yari aziranye n’umugore wa Twahirwa, bari inshuti ndetse banavuka muri Komini imwe.

Uyu mutangabuhamya yabajijwe niba azi isano rya Twahirwa n’interahamwe, yasubije agira ati "Iwe mu rugo ni ho haberaga indirimbo zashishikarizaga interahamwe ibikorwa by’ubwicanyi (animations z’interahamwe), iwe hari hanamanitse ibendera rya MRND”.

Yashimangiye ko yari umuyobozi w’interahamwe i Gikondo, ndetse akibuka zimwe mu zakoranaga na Twahirwa, ndetse bamwe babaga kwa Twahirwa no mu nzu za murumuna we wari warahimutse.

Abajijwe niba hari ibikoresho azi Twahirwa yahaga interahamwe, ati "Njye nazibonanye (intwaro, ibikoresho) n’amaso kuko nagendaga iwe." Akomeza avuga ko yabikoreraga ahabona, ntacyo yahishaga kuko n’ubundi yari umuntu wari utinyitse, dore ko mu rusisiro bamwitaga Kihebe, byongeye kandi yumvaga bavuga ko afitanye isano n’umugore wa Perezida.

Yabajijwe ibyo azi mbere ya Jenoside n’igihe yabaga avuga ko atari buvuge amatariki, kuko atayibuka ndetse ko bimwe yabyibagiwe.

Urukiko rwamubajije niba yibuka ko umugabo yarashwe mu kaguru, asubiza ati "Ndabyibuka, hari mu nama y’ihuriro ry’amashyaka, icyo gihe hari umugabo wa mama wacu wari wapfuye. Noneho umugabo wanjye aherekeje abari baje ku kiriyo ageze kuri MAGERWA bamurasa mu kirenge, hari n’abandi barashwe."

Avuga ko icyo gihe bo bari basigaye mu rugo ntibamenye ibibaye, kuko amasasu yahoraga avuga. Nyuma ngo hari abamujyanye kuri CHUK atazi, aza kubimenya agiyeyo asanga banze kumuvura amukurayo ajya kumuvuza ku mu Dogiteri wakoreraga Magerwa.

Ati “Ni ubwo buzima yabayemo acumbagira kugeza bamwishe muri Jenoside”.

Avuga ko mu 1993, mu rusisiro rwabo interahamwe zateraga ingo z’Abatutsi zigasahura zikanica bamwe.

Bamubajije niba yibuka igitero cyagabwe ku mugabo witwaga George ati "Ndabyibuka ahubwo we baranamurashe."

Bamubajije aho yari ari indege ihanurwa avuga ko yari i Gikondo mu Kagari ka Karambo

Urukiko rwamubajije icyo yakoze abimenye, umutangabuhamya ati "Nari ndi kumwe n’umugabo wanjye n’abana banjye turi mu rugo, kuko hari hatanzwe amabwiriza yo kutava mu rugo. Bigeze mu ma saa yine hari umugabo wamanutse mu kayira yihisha, agera iwacu abwira umugabo wanjye ati "aho kugira ngo batwicire mu rugo, tujye ku muhanda turebe."

Ubwo bari bageze ku muhanda, umugabo we yahise agaruka yiruka aramubwira ati "Birarangiye bagiye gutangira kwica abantu."

Yungamo ati “Yahise ajyana na Ferdinand na Alexis (abaturanyi) kwa Cesarie wacuruzaga ubunyobwa, bigeze nko mu ma saa munani saa cyenda, ni bwo igitero cy’interahamwe cyaje iwabo. Avuga ko bari mu inzu bikingiranye barakomanga, bararasa ariko ntiyakingura. Ati "Batangiye kurasa muri serile, numva umwe aravuze ati ’Perezida (Twahirwa Seraphin) aravuze ngo nimubareke."

Bagiye yagiye ku baturanyi batahigwaga ati “Aho twari duhungiye ngiye kumva numva Twahirwa Seraphin araje ahamagara izina ryanjye, ari kumwe n’interahamwe 3 cyangwa 4, arambwira ngo ninkingure, maze gukingura arambwira ati ngwino nkujyane iwanjye. Arambaza ati umugabo wawe ari he, mubwira ko ntahazi. Arongera arambwira ati ngwino nkujyane iwanjye nkugire umugore wanjye nka Uwimana (umugore we).

Ati iyo wabaga ufite abana wagendaga ubanyanyagiza hirya no hino ngo hazagire abarokoka. Ni uko yantwaye iwe n’abana babiri”.

Umutangabuhamya arakomeza ati "Tugiye kwinjira arambwira ati nta marira nshaka iwanjye, na bene wanyu twabishe”. Muri bo harimo na nyina wabo w’uyu mutangabuhamya. Ati "Naracecetse turagenda, na nijoro bajya kuzana umugabo wanjye. Nabonye batanyishe n’abana ngira ngo na we aje ntacyo bamutwara, noneho mbabwira aho ari bajya kumukurayo”.

Ati "Ndabyemeza mama wacu bamwicanye n’umwuzukuru we, na mubyara wacu, n’uwari umugabo wa mubyara wanjye”.

Avuga ko abo bose Twahirwa yamwibwiriye ko ari we wabishe. Ati "Sinzi niba byari byo ariko ni ko yambwiye."

Ubuhamya bw’uyu mugore bwabaye busubitswe, ariko buri mu bukomeye buzumvwa akaba umwe mu bagore 12 bivugwa ko bafashwe ku ngufu na Twahirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka