Rutsiro: Uwishe nyirarume yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Rurangirwa Laurent w’imyaka 39 y’amavuko uherutse kwivugana Nyirarume witwa Nsanabandi Froduard w’imyaka 61 y’amavuko yakatiwe imyaka 20 y’igifungo.

Rurangirwa yishe Nyirarume mu ijoro rishyira tariki 29/11/2013 bapfuye amasambu y’imiryango yabo batumvikanagaho. Rurangirwa ngo yaburanaga na nyirarume akarima yashakaga ko bagabana, noneho Rurangirwa avuga ko atazakomeza kuburana na we ahubwo ko azamwica.

Rurangirwa na we yemeza ko icyemezo yafashe cyo kwica nyirarume kigayitse, akavuga ko atari yabiteguye, ahubwo yabitewe n’uko bahuye bataherukanaga agahita yibuka ibibazo basanzwe bafitanye by’amasambu.

Yakatiwe gufungwa imyaka 20 azira kwica Nyirarume.
Yakatiwe gufungwa imyaka 20 azira kwica Nyirarume.

Urubanza rwaburanishirijwe mu ruhame ahabereye icyaha mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Musasa mu kagari ka Nyarubuye, rukaba ari na ho rwasomewe tariki 23/12/2013. Icyakora rwasomwe uregwa adahari kubera ko imodoka ya gereza ya Gitarama yagombaga kumuzana ngo yari yagize ikibazo.

Abaturage bo bumvaga iyo myaka 20 y’igifungo ari mike kubera ko ibyo Rurangirwa yakoze byo kwica nyirarume urupfu rw’agashinyaguro akoresheje inkota ari amahano akomeye, mu gihe nyamara ari we wari waramureze.

Icyakora umucamanza we yavuze ko impamvu bamuhaye icyo gihano ari ukubera ko yemeye icyaha ntarushye ubucamanza, bityo bikaba byabaye ngombwa ko akatirwa gufungwa imyaka 20.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka