Rutsiro : Abayobozi bariye amafaranga ya mituweli bagiye gushyikirizwa inkiko

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bufatanyije n’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’akarere barateganya gukurikirana mu rukiko abayobozi n’abandi bantu bose bavugwaho kwakira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yatanzwe n’abaturage ibarirwa mu mafaranga miliyoni 16 n’ibihumbi 500, ariko ntibayageze aho yagombaga kujya ahubwo bakayishyirira mu mifuka yabo.

Iki kirego ngo kizatangwa ku wa mbere tariki 19/05/2014 mu nkiko z’ibanze ebyiri za Ruhango na Gihango zikorera muri ako karere ka Rutsiro; nk’uko byemejwe mu nama yabaye tariki 13/05/2014.

Ku ikubitiro, ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’akarere ka Rutsiro cyashyize ahagaragara urutonde rw’abantu 16 biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abashinzwe ubukungu n’iterambere mu tugari (IDP) n’abandi bashinzwe kwakira imisanzu y’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza bakiriye miliyoni eshatu n’ibihumbi 84, ariko ntibayageze kuri konti z’icyo kigo cy’ubwisungane mu kwivuza.

Buri wese muri abo 16 abarwaho amafaranga atandukanye n’ay’undi kuko harimo nk’ukekwaho kwakira no kurya imisanzu y’abaturage ingana n’ibihumbi 810, uwanyereje ibihumbi 449, uwanyereje ibihumbi 337 kumanuka kugera ku wanyereje ibihumbi bitandatu.

Bamwe mu bayobozi bakekwaho kunyereza imisanzu ya mituweli yatanzwe n'abaturage bahise batangira gukurikiranwa na polisi.
Bamwe mu bayobozi bakekwaho kunyereza imisanzu ya mituweli yatanzwe n’abaturage bahise batangira gukurikiranwa na polisi.

Batandatu muri abo 16 barimo abagabo batanu n’umugore umwe babonetse mu bari bitabiriye inama yabaye tariki 13/05/2014 ku rwego rw’akarere yigaga kuri mituweli bahise bashyikirizwa polisi sitasiyo ya Gihango mu karere ka Rutsiro, mu gihe abandi batari bayijemo, ariko na bo bakaba bahise batangira gushakishwa.

Umwe mu myanzuro ubuyobozi bw’akarere bwabafatiye ngo ni uko bahagarikwa ku kazi by’agateganyo kugeza igihe habonetse ibyemezo by’uko bamaze kwishyura ayo mafaranga, ariko na bwo ntibirangirire aho, ahubwo bagakurikiranwa n’inkiko, maze abahamwe n’ibyaha bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Abo bayobozi banenzwe ko bari mu bangisha abaturage gahunda za Leta, mu gihe nyamara ari bo bari bakwiye kuzibakundisha.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yavuze ko bibabaje kubona umuturage agurisha imyaka n’amatungo ye kugira ngo abone umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, umuyobozi wakiriye ayo mafaranga akayirira aho kuyatanga ngo ajye gukoreshwa mu kuvura abaturage.

Ibi ngo bituma abaturage bajya kwivuza bakabura imiti, bityo bagataha binubira ko batavuwe neza kandi baratanze amafaranga ya mituweli, bigatuma ubutaha banga kongera gutanga amafaranga ya mituweli.

Umuyobozi w'akarere yavuze ko bibabaje kubona abaturage bishakamo imisanzu mu buryo bugoranye ariko bamwe mu bayobozi bakayirira.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko bibabaje kubona abaturage bishakamo imisanzu mu buryo bugoranye ariko bamwe mu bayobozi bakayirira.

Usibye abo bayobozi bemera ko bakiriye ayo mafaranga y’abaturage ngo hari n’abandi bagenda bakaka abaturage amafaranga make adahwanye n’umusanzu wose basabwa gutanga, ariko ntibabandike cyangwa ngo babahe impapuro zemeza ko bakiriye ayo mafaranga.

Muri iyo nama hifujwe ko ubugenzuzi bw’abanyereje imisanzu ya mituweli bukorwa neza, abavugwa muri icyo kibazo bose kimwe n’abandi bataramenyekana bagakurikiranwa, abahamwe n’ibyaha bakabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Bamwe muri abo bayobozi ngo si ubwa mbere bariye amafaranga ya mituweli kuko no mu mwaka ushize wa 2012/2013 hari abayariye agahera burundu, bamwe bakisobanura bavuga ko ibitabo bigaragaza ayo mafaranga bakiriye byatakaye.

Umwe muri abo bayobozi uyobora akagari uri no ku rutonde rw’abakekwaho kurya imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’abaturage we avugwaho ko hari n’urundi rubanza yarangije, yishyuza amafaranga ibihumbi 600 ariko akaba yaranze kuyaha uwo agenewe.

Umurenge wa Mukura ni wo ufite abantu benshi bakiriye imisanzu y’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza ariko ntibayishyikirize ikigo gishinzwe mituweli mu karere ka Rutsiro.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abo barusahurira munduru bagye bahanwa byintanga rugero kuko ibihano bito bituma abandi batira ubwoba bwogusubira muri cyacyaha

munyaneza Christophe yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

urubanza rwa Gitifu w’akarere rugezehe ku kunyereza umutungo w’akarere none ngo abandi baraburana ku wa mbere! babanze urwo rubanza nirwo rurimo menshi yose ni ay’abaturage.

Ali yanditse ku itariki ya: 15-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka