Rusizi: Abagororwa barasabwa kudapfobya Jenoside

Ubwo komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko yasuraga gereza ya Rusizi tariki 06/01/2014, abagororwa basabwe ko uwakoze icyaha yacyemera kuko guhakana icyaha kandi waragikoze ari ugupfobya Jenoside.

Muri urwo ruzinduko, abagororwa bagaragaje ibibazo bafite harimo ibijyanye n’abantu bafungiwe muri gereza z’amakomine ariko igihe bamaze muri ayo magereza ntikigaragare mu ma dosiye ari kuri gereza ibyo bigatuma baguma gutinda muri gereza kandi igihano bakatiwe cyararangiye.

Ikindi ndi ngo ni uko hari abanditse basubirishamo imanza none ngo bikaba byareguriwe inkiko z’ibanze aho bibaza aho iyo gahunda igeze kugirango baburanishwe, aha kandi bavugamo n’ikibazo cy’abantu bafungwa bahungutse bari barakatiwe n’inkiko Gacaca kandi itegeko rishya rivuga ko bagomba kubanza kuburana mu rukiko rusigaranye izo nshingano ndetse n’ibindi.

Abagororwa bagaragaje ibibazo byo kurenza igihe bagenewe bafunzwe.
Abagororwa bagaragaje ibibazo byo kurenza igihe bagenewe bafunzwe.

Depite Kayitare Innocent akaba ari na visi perezida muri komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yavuze ko ibibazo aba bagororwa bagaragaje bari basanzwe babizi avuga ko bari kureba icyo ubuyobozi bwabikozeho aha abizeza kubakorera ubuvugizi kugirango abarengana koko barenganurwe.

Gusa yababwiye ko bagomba kwirinda kubeshya kuko ngo niba abantu bose ahenshi bari kugenda bajurira ndetse na baruharwa bazwi bakandika bajurira hakwibazwa abishe imbaga y’Abanyarwanda. Ibyo kandi ngo bigaragara nko gupfobya Jenoside aho uwishe abantu atinyuka agasaba ubujurire aha akaba yabasabye kuvugisha ukuri kubyo bakoze badapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku kibazo cy’abanditse basubirishamo imanza ku byemezo byafatiwe muri Gacaca bitinda gukemuka, Depite Mukakanyamugenge Jacqueline avuga ko impamvu bitihutishijwe ari uko hari abagororwa barengera bakanga kwemera ibyo bakoze kuko hari abanditse benshi bashaka gutesha inkiko Gacaca ibyo zakoze kandi zaraciwe mu buryo bwiza kandi rubanda rwose rubireba.

Itsinda ry'abadepite basuye abagororwa bumva ibibazo byabo.
Itsinda ry’abadepite basuye abagororwa bumva ibibazo byabo.

Gusa ngo uwagaragaye ko yarenganye nta kabuza azarenganurwa akaba ari muri urwo rwego yabasabye kuvugisha ukuri kubyo bakoze icyakora yabwiye aba bagororwa ko kwemera icyaha bigabanya igihano mu gihe uwinangiye kandi akaza gufatwa n’icyaha ashinjwa akatirwa igihano kirekire.

Umushinjacyaha uhagarariye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rusizi, Makaka Galean, yavuze ko kubijyanye n’igihe cy’abafungiwe mu ma cachot kitagaragara ngo biri gusuzumwa neza aho mu gihe kitarenze amezi 2 cyangwa 3 ngo bizaba byakemutse.

Ku bijyanye n’ikibazo cyabavuga ko hari abafungwa bahungutse, ngo muri gereza ya Rusizi harimo abantu batarenze 5 kandi muri bo ngo harimo abari baratangiye gukurikiranywa bagahita bahunga bitandukanye nibyo itegeko rivuga ko uwakatiwe ari mu mahanga ataratangira gukurikiranya akaburanishwa adahari uwo ngo niwe waba afunze binyuranyije n’amategeko.

Depite Kayitare Innocent yizeza abagororwa ko ibibazo byabo biri gushakirwa ibisubizo.
Depite Kayitare Innocent yizeza abagororwa ko ibibazo byabo biri gushakirwa ibisubizo.

Muri ibi biganiro intumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko zagiranye n’abagororwa basabwe guca bugufi bakagororwa kuko ngo nubwo bakoze Jenoside kubera amateka mabi bagomba kwemera n’ingaruka zayo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ko intumwa za rubanda zasuye abagororwa ariko nibanagerageze reta itange imbabazi kubafite ibyaha byoroheje kuko hari abasaza njya mbona bagiye kugwa muri gereza ibyo bikarutwa no gupfa bakavaho

[email protected] yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka