Rulindo: Bamwe basanga ubwicanyi butacika mu gihe igihano cy’urupfu cyakuweho

Bimaze kugaragara ko mu karere ka Rulindo abantu kwica abandi bamaze kubica amazi nk’uko bamwe mu baturage bagenda babyita.Aho usanga umwana yishwe,umugabo yishwe,umugore yishwe,mbega byabaye nk’umukino.

Nyuma y’inpfu za hato na hato zigenda ziboneka mu karere ka Rulindo, hari bamwe mu baturage bavuga ko kuba harakuweho igihano cy’urupfu biri mu bituma abantu bicana kuko baba bumva ko nibafungwa ubuzima bukomereza muri gereza.

Aba baturage ngo basanga iki gihano gikwiye gusubizwaho nibura igihe runaka, maze abantu bakareba ko byaba umuti w’ubwicanyi abantu bamaze igihe bakorerana muri aka karere.

Umwe yagize ati “Impanvu abantu kwicana babiciye amazi ni uko umuntu amara kwica undi bakamujyana bakamufunga ubuzima bwe bugakomeza ndetse n’umuryango we ugakomeza kumwitaho. Ubwo se aho batakomeza kwicana ni he? Icyaba cyiza keretse bagaruye igihano cy’urupfu, uwishe undi nawe akicwa.”

Abaturage bishimiye ko imanza zisigaye ziburanishirizwa aho ibyaha byakorewe.
Abaturage bishimiye ko imanza zisigaye ziburanishirizwa aho ibyaha byakorewe.

Ubuyobozi bw’aka karere ariko nabwo ntibwicaye ubusa kuko bukomeje gukoresha inama hirya no hino mu baturage bubakangurira kubana neza mu mahoro no kubahana, ahabonetse ikibazo kigashyikirizwa ubuyobozi mu rwego rwo kugikemura mu nzira nziza.

Kimwe mu byashimishije abatuye aka karere, ni uburyo abantu bishe abandi bagiye kujya baburanishirizwa imbere y’abantu aho bakoreye ibyaha.

Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi ruherutse kuburanishiriza abantu babiri bakurikiranyweho ibyaha byo kwica abana b’abakobwa, imbere y’abaturage ku kicaro cy’aka karere.

Nyuma y’izi manza zaciriwe mu ruhame zitari zimenyerewe nk’uko abaturage babyivugiraga, wasangaga abaturage bose bavuga ko niba umuntu yishe undi nawe yajya ahanishwa igihano cy’urupfu nk’urwo yishe mugenzi we.

Abaturage basabye ubuyobozi ko bwajya buzana uwishe undi wese akaburanira aho yabikoreye mu rwego rwo kugira ngo abantu bajye babikuramo amasomo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne, mu butumwa yahaye abaturage kuri uwo munsi yabasabye kubana neza, ahabonetse ibibazo bigashyikirizwa ubuyobozi bw’akarere cyangwa inzego za Polisi bityo bigashakirwa umuti hakiri kare.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka