Rulindo: Babiri baburanishijwe mu ruhame aho bakoreye ibyaha

Nyuma y’iminsi haboneka ibyaha by’ubwicanyi mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rulindo, kuri uyu wa 31/10/2013, babiri mu bakekwaho ibyo byaha baburanishirijwe imbere y’abaturage aho babikoreye mu mirenge ya Bushoki na Burega.

Ndacyayisenga Wellars w’imyaka 25, ukomoka mu murenge wa Bushoki, akurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa witwa Mutoniwase Sandrine w’imyaka 11, ubwo yamusangaga mu rugo kwa nyirakuru , aho bari bamusize ku rugo akamwica nyuma akahiba ibishyimbo.

Ndacyayisenga Wellars arashinjwa kwica umwana w'umukobwa nyuma akiba ibishyimbo iwabo.
Ndacyayisenga Wellars arashinjwa kwica umwana w’umukobwa nyuma akiba ibishyimbo iwabo.

Undi ni Nyaminani Theoneste ukomoka mu murenge wa Burega ukurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa witwa Tuyishimire Christine nyuma yo kumusambanya akamusunikira mu mugezi wari urimo amabuye umwana akabanzamo umutwe agahita yitaba Imana.

Izi manza zombi zaburanishijwe n’umucamanza Rutagengwa Jean Bosco, umucamanza wungirije mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

Nyuma y’uko ababuranishijwe bombi bemeye ibyaha bashinjwa, umushinjacyaha Azarias Rwagasana nawe ukorera mu rukiko rwa Gicumbi yahise abasabira ibihano bya burundu, ndetse Nyaminani we hiyongeraho burundu bw’umwihariko.

Nyaminani Theoneste yishe umwana nyuma yo kumusambanya.
Nyaminani Theoneste yishe umwana nyuma yo kumusambanya.

Ababuranaga kandi banavuze ko banishimiye ibihano bahawe ngo kuko basanga barakoze ibyaha bikomeye, bityo ngo bakaba basanga bari bakwiye guhanwa by’intangarugero.

Ndacyayisenga yagize ati “nta cyo narenzaho ku gihano nahawe kuko nanjye nzi neza ko nakoze icyaha gikomeye, gusa nagira bagenzi banjye inama yo kwirinda ubujura n’urugomo”.

Nyaminani nawe yagize ati “Ndemera icyaha nakoze nkanasaba imbabazi, kandi nkagira urubyiruko Inama yo kutanywa ibiyobyabwenge , kuko nibyo byanteye gukora iki cyaha”.

Baburanishirijwe mu ruhame aho bakoreye ibyaha.
Baburanishirijwe mu ruhame aho bakoreye ibyaha.

Abaturage bishimiye ko izi manza zaciriwe mu ruhame basaba ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo ko bwajya buzana abakoze ibyaha bose bakaburanira aho babikoreye bityo n’abandi baba barananiranye bakabona isomo.

Biteganijwe ko izi manza zizasomwa mu ruhame tariki 15/11/2013 saa tatu za mu gitondo aho zaburanishirijwe.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka