Ruhango: Munyaneza asanga akarere kabazanaho ubuhendabana ngo kabariganye ibyabo

Umuturage wo mu karere ka Ruhango, Merard Munyaneza, uhagarariye umuryango we uburana n’aka karere ka Ruhango mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, atangaza ko nyuma yo kukageza mu rukiko, kakizana ubuhendabana kugirango babashe kubariganya.

Umuryango wa Merard Munyaneza ushinja akarere ka Ruhango kuba mu mwaka wa 2005 ubwo kari akarere ka Kabagari, karafashe isambu yabo ingana na hegitari imwe n’igice iherereye ahitwa ku Buhanda maze bakubakamo isoko ry’amatungo nta ngurane itanzwe.

Munyaneza avuga ko iyi sambu yarimo ishyamba n’ibindi bikorwa ibarirwa muri miliyoni 150 y’amafaranga y’u Rwanda, nyamara akarere ka Ruhango kanze kubyemera ahubwo gashyiraho komisiyo yako yemeje ko iyi sambu ikwiye miliyoni zisaga ebyiri n’ibihumbi magana acyenda.

Iki cyatumye uyu muryango ugana inkiko. Kuri uyu wa gatatu tariki 06/11/2013 ubwo bari mu rukiko, uhagarariye akarere ka Ruhango mu rukiko, yavuze ko muri iyi sambu nta biti byigeze bihagera, bityo ibyo uyu muryango uvuga ngo ni ibinyoma.

Ati: “muri iyi sambu nta shyamba ryahigeze kandi akarere ntabwo katwitse amakara y’iryo shyamba bavuga nta n’ubwo kabajije imbaho kuko akarere ntabwo gacuruza”.

Munyaneza asanga akarere kazana ubuhendabana.
Munyaneza asanga akarere kazana ubuhendabana.

Munyaneza n’ubunganira mu rukiko, bo bavuga ko aha hari ishyamba ndetse ngo rikuze kuburyo akarere karitemye kakabazamo imbaho, ahandi bagatwikamo amakara.

Avuga ko bafite ibimenyetso kuko ngo n’ubu hakiri ibishitsi by’ibiti bikuze ndetse ngo hari n’abaturage bakoze muri iyo sambu akarere kari kigabije bakanga kubahemba kuko akarere kababwiraga ko batwaye ibiti nk’igihembo.

Uburanira akarere mu rukiko kandi yongeye agaragaza ibaruwa y’umuyobozi w’intara y’Amajyepfo yandikiye uyu muryango ababwira ko nta bimenyetso byagaragaye byerekana ko muri iyi sambu hari hateye ibiti.

Nyamara Munyaneza asanga kubwe uyu mukuru w’intara avuguruzanya n’akarere kuko inama njyanama y’akarere ka Ruhango yo yari yemeje ko ibiti byatemwe muri iyi sambu ubwo hari bagiye gushyirwa isoko ngo byatwawe n’abo mu muryango watwawe isambu.

Munyaneza avuga ko imwe mu mpamvu ituma batakwemera aya mafaranga ngo ni make cyane kandi isambu yabo iri mu gace k’ubucuruzi kandi n’isoko ririmo rikaba ryinjiza amafaranga menshi.

Ati: “bakoreye imyaka igera kuri irindwi, bahasoreshe inka, imwe nibura isoreshwa amafaranga ibihumbi bitatu ku munsi umwe, bavanamo nka miliyoni zirenze ebyiri”.

Ubwo urubanza rwaherukaga, akarere kari kasabye ko ikirego cy’uyu mugabo kitakwemerwa kuko ngo nta gihamya ko yari yaje aharariye imiryango nyirisambu.

Uyu muryango wazanye ibyasabwaga. Perezida muri uru rukiko akaba yasabye ko aba bombi ni ukuvuga akarere ka Ruhango n’uyu muryango bazagaruka ku itariki 06/12/2013 kugirango basomerwe urubanza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hi oya ntabwo abantu bakwiye kurengana kubera amateka
ubwose twabatubigisha iki? Ubonye nibura iyo akarere
kavugakowendayahabonyebinyuranye namategeko biraga
yitse cyane kubona ubuyobozi bwivuguruza kubera
uswa bwumuntu.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka