RTDA irasabwa kwishyura Sebulikoko indishyi za miliyari 3 na miliyoni 5

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Development Agency “RTDA”) kirasabwa kwishyura indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miliyali 3 na miliyoni 5 kubera igihombo cyateje Entrerprise de construction Sebulikoko.

Entreprise de construction Sebulikoko iraka iyi ndishyi nyuma y’aho iyi entreprise itsindiye isoko ryo kubaka umuhanda uva Mwityazo- Ntendezi- Rusizi, ungana na kirometoro 34 nyuma ikaza kuryamburwa na RTDA.

Ngo tariki 02/11/2012 , RTDA yandikiye entreprise de construction Sebulikoko imenyeshwa ko yatsinze isoko kandi izasinya amasezerano yo gutangira imirimo taliki ya 12 Ugushyingo 2013 ariko siko byagenze.

Iyi ndishyi y’akababaro ikaba isabirwa mu rubanza rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, aho rwateranye ku munsi w’ejo tariki ya 25/09/2013, humvwa izi mpande zombi.

Sebulikoko Emmanuel.
Sebulikoko Emmanuel.

Entreprise de construction Sebulikoko yajyanye RTDA mu rukiko, nyuma y’aho inyuze mu nzego zitandukanye, kugirango ishobore guhabwa isoko yari yatsindiye nyuma ikaza kuryamburwa na RTDA.

Iki kibazo cyagejejwe mu rukiko nyuma yaho Ministeri y’Ubutabera ari nayo ishinzwe guhagararira Leta mu manza, yandikiye RTDA iyisaba kumvikana na Sebulikoko kuko atari ngombwa gushora Leta mu manza zitari ngombwa.

Abahagarariye Leta mu rubanza yarezwemo na enterprise Sebulikoko, bavuga ko impamvu yo kudasinya aya masezerano, ngo n’uko gukora umuhanda bisaba umuntu ubifitiye ubushobozi, ntabwo uyu rwiyemezamirimo yabashije gutanga ingwate isabwa kandi Leta ntiyakwishingira guha akazi umuntu utabifitiye ubushobozi.

Sebulikoko Emmanuel, umuyobozi wa Entreprise de Construction Sebulikoko, avuga ko amaze kugira igihombo kinini kuko ngo bahagaritse isoko yatsindiye rya miliyari 3 na miliyoni 5, amaze kugura ibikoresho byinshi.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzakomeza ku itariki ya 24/10/2013 ku rukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MU IZINA RYABAGENZI BANJYE NATWE TWANDITSE TUNENGA IYI COMPANY YA SEBULIKOKO EMMANUEL, KUKO TWAYIKOREYE UBWO YAKORAGA UMU HANDA UHEREREYE MU KARERE KAMUHANGA
UMURENGE WA RUGENDABALI, IKATWAMBURA AMAFARANGA AGERA MURI MILIYONI 12 NONE KUGEZA NANUBUBU AMASO YAHEZE MU KIRERE,NTAGO ARIWE WAMBURWA WENYINE NAWE ABAYAMBUYE ABANDI

HABIYAREMYE JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

ibikubiye mu gitabo cy’ipiganwa n’iba sebulikoko yari yabyujuje bikavamo no kuba yaratsindiye isoko agomba kurihabwa nta mananiza.ariko niba garantie yasabwe atayitanga ntaryo yahabwa

carine yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

Ndabona hakwiye kumvikana nubwo leta yabagonganishije
ibikoresho yaguze uyu wundi abigure asabwe imbabazi
kumugaragaro.Bareke agasuzuguro kokuvuga ko adashoboye
akazi simwese mwamuhisemo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka