Robert Bayigamba yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubushinjacyaha bwa Leta buregamo Robert Bayigamba, Ubushinjacyaha bumusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Robert Bayigamba
Robert Bayigamba

Ubushinjacyaha bushingiye ku mpamvu zirimo kuba yatoroka ubutabera agasanga umuryango we (umugore n’abana) bamaze imyaka umunani baba mu gihugu cyo hanze, kitatangajwe mu iburana.

Indi mpamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho ni uko Robert Bayigamba ukekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi, ashobora kugera hanze agasibanganya ibimenyetso kuko ubushinjacyaha butarasoza iperereza.

Mu kwisobanura, Robert Bayigamba n’umwunganira bavuze ko Bayigamba usanzwe uhagarariye ikigo cy’ubucuruzi cya ‘Manumetal’, akaba ari na we nyiracyo, adashobora kugisiga ngo atoroke ubutabera, mu gihe amafaranga akurikiranyweho asaga miliyoni 850 z’amafaranga y’u Rwanda, ari munsi cyane y’agaciro k’icyo kigo, gifite agaciro k’asaga miiiyali eshatu z’amanyarwanda.

Hejuru y’ibyo Bayigamba yanavuze ko umuryango we uba hanze, kuko ari ho abana be biga, ndetse hakaba hari umwe mu bana be ufite uburwayi butavurirwa mu Rwanda, akaba ari no kuhavurirwa.

Abantu bari baje kumva urubanza rwa Bayigamba ari benshi
Abantu bari baje kumva urubanza rwa Bayigamba ari benshi

Bayigamba yatawe muri yombi tariki ya 22 Ukwakira 2019. Nyuma yo gutabwa muri yombi, Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye itangazamakuru ko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, icyo kugurisha ikintu cy’undi kigateganywa n’ingingo 176 y’icyo gitabo.

Bayigamba yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo
Bayigamba yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruzasomwa ku itariki ya 18 Ugushyingo 2019 saa kumi z’umugoroba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rwose iyi nkuru ntiyuzuye! Birutwa n’uko mutari kuyandika: yambuye nde, iki? Kandi byose mu rukiko biba byavuzwe

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Kumenya ibyo yakiriye muburiganya nabyo byaribikenewe.

Ngendahayi Egide yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Ndashima uwabashije kudukurikiranira amakuru, ariko munkuru ikomeje mugemugerageza gucira muri make inkomoko y’inkuru.(ibyayibanjirije cg Flashback)

Ngendahayi Egide yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Abantu benshi bakira bakoresheje amanyanga n’uburiganya.Hakubiyemo ubwambuzi,ubujura,kubeshya,etc...Nubwo bamwe bafatwa bagafungwa,Imana izabaha igihano gikomeye kurusha ibindi.Nukuvuga kuzabura ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi Imana ntabwo izabazura ku munsi wa nyuma.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye,nubwo abanyamadini babizeza ko iyo bapfuye baba bitabye Imana.Ni ikinyoma.Gukora ibyo Imana itubuza hanyuma ukazabura paradizo,ni ukutagira ubwenge (lack of wisdom).

hitimana yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka