Prof Harelimana n’abo bareganwa basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Prof Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) na Hakizimana Clever wari ushinzwe amasoko hamwe na Gahongayire Liliane wari ushinzwe Ububiko, ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2023 basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko abarimo Prof bafungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byo baregwa rikomeje.

Ubushinjacyaha bwatangiye busomera ababurana ibyaha baregwa aho Prof Jean Bosco Harelimana yasomewe ibyaha aregwa bikubiyemo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta, no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Prof Harelimana yanashinjwe icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane n’icyenewabo no gukoresha igitinyiro.

Hakizimana Clever ubushinjacyaha bwamusomeye ibyaha ashinjwa bikubiyemo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano. Gahongayire Liliane ashinjwa gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira amasezerano mu bikorwa.

Aba bose bahakanye ibyaha baregwa, bavuga ko nta shingiro bifite maze bahabwa umwanya wo kwiregura.

Prof Harelimana mu kwiregura kwe yagaragaza ko adakwiye kubazwa iby’amasoko kandi hari uwari ubishinzwe.

Ati “Itegeko ryerekana ko umukozi ushinzwe amasoko ari we ubikurikirana kuva ku igenamigambi kugera amasezerano arangiye.”

Ubushinjacyaha bwagarutse ku majwi yumvikanamo Prof Harelimana atera ubwoba umukozi amubwira ko uwo ashaka ahabwa akazi, uwo adashaka amwirukana ndetse ko na we nadakora icyo yamusabye amwirukana, bikaba bikubiye mu cyaha cy’itonesha.

Prof Harelimana yahakanye ibyaha byose aregwa maze avuga ko nta shingiro bifite, asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Abunganizi be basabye ko hatangwa ingwate nk’ikimenyetso cyo kumwishingira ariko ntakomeze gufungwa agakurikiranwa adafunze.

Urubanza rw’aba bombi rwanzuye ko hazasomwa icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo tariki 3 Ukwakira 2023 saa cyenda.

Ibyaha bakurikiranyweho byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022 nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amasoko yatanzwe binyuranyije n’amategeko.

Prof Harelimana yafashwe hashingiwe ku iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho rifitanye isano n’ibyaha bikekwa ko yakoze igihe yari Umuyobozi w’icyo kigo gishinzwe amakoperative. Hakizimana Clever na Gahongayire Liliane bo batawe muri yombi tariki 15 Nzeri 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka