Pierre Basabose yagaragaye mu Rukiko agendera ku mbago imwe

Ahagana saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda, ku wa kane tariki 9 Ugushyingo 2023, ubwo iburanisha ryari rimaze akanya ritangiye, Pierre Basabose yaje mu Rukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi, kumva ibyaha bya Jenoside ashinjwa, aho yagenderaga ku mbago imwe mu gihe yagenderaga kuri ebyiri kubera uburwayi.

Me Karongozi André wunganira abaregera indishyi, avuga ko kuba Pierre Basabose yongeye kugaruka mu Rukiko babyishimiye, ndetse ko ubwo bamubazaga imyirondoro ye yayivuze neza, ibyerekana ko yakize neza bityo azasubiza ibibazo azabazwa ku byaha ashinjwa birimo ibya Jenoside.

Ati “Icya mbere na bo ubwabo baba bifuza kuba bahari, kugira ngo babone umwanya wo kubaza no kwiregura. Ni mu rwego rwo kugira ngo bubahirize uburenganzira bungana k’uregwa n’urega. Twe twishimiye ko yagarutse, ubushize yagaragaye agendera ku mbago ebyiri ariko kuri iyi nshuro yaje agendera ku mbago imwe, ndibwira ko yorohewe kurushaho”.

Akomeza agira ati “Ikindi bamubajije imyirondoro ye akabivuga neza no mu Gifaransa, tugize Imana ubwo burwayi bwe bukaba butuma asubiza neza bimwe mu bibazo abajijwe, byatuma tumenya amakuru amuturutseho. Yego yari ahagarariwe n’umwunganira ariko Avocat arunganira ntabwo ari umuhamya, kuko ibyabaye mu mwaka 1994 ni we ubizi”.

Me Karongozi avuga kandi ko nk’uwunganira abaregera indishyi, byabashimisha aramutse abasha gusubiza bimwe mu bibazo bazamubaza, kuko yemerewe kudasubiza no guceceka.

Bifuza ko Basabose yaba ahari kugeza mu mpera z’urubanza, bityo bakabona umwanya wo kumubaza ibyo aregwa yakoze ku giti cye.

Ku wa kane kandi humviswe abatangabuhamya batandukanye barimo ufite imyaka 61.

Ubwo yumvwaga muri uru rubanza, yavuze ko mu 1994 yari atuye ku Karambo haruguru ya Steal na Bralirwa. Yari umushoferi atwara imodoka ya Hulix.

Abajijwe uko umutekano wari umeze ku Karambo muri icyo gihe, yavuze ko wari muke kuko hari interahamwe zirimo Séraphin bitaga Kihebe, ari na we waziyoboraga.

Yongeraho ko yajyaga ahura na Séraphin kuko bari baturanye, agira urugomo kuko yahoraga akubita abantu, atanga urugero rwa John Nshokeyinka yakubitiye mu kabari mu 1993 amwita imbwa y’Umututsi. Uyu mutangabuhamya na we ngo yari ahari, hari mu kabari k’uwitwa Felicité. Avuga ko yiboneraga Interahamwe n’amaso ye zibyina, zikina ziri kwa Twahirwa.

Akomeza avuga ko iyo zajyaga ku ma bariyeri zose zatahaga iwe, akaziha amaranka (amapeti) ku buryo hari harimo n’iyitwa Major.

Avuga ko byaje gukara cyane Inkotanyi zigeze muri CND, kuko interahamwe bari barohereje kwitoza i Gabiro, harimo iyitwa Cyaka bakoranaga mu Gakinjiro, yari komvuwayeri. Umutangabuhamya ati "Yarambwiye ati tugiye i Gabiro kwitoza nitugaruka tuzakwica."

Avuga ko bavuye i Gabiro aho bamaze amezi 3, Séraphin yazijyanye iwe aho yari yarabubakiye ikimeze nka garage aziha amashoka n’imyambaro, zitangira urugomo.

Avuga ko iyo babaga bavuye ku kazi nimugoroba, interahamwe zabahagarikaga kuri bariyeri zikabakubita, waba ufite amafaranga ukaziha zikakureka.

Yavuze ko icyo gihe, bariyeri zabaga ari amatsinda y’abantu babaga bari mu muhanda, waza bakazamura akaboko bakaguhagarika. Mu nterahamwe zayoboraga bariyeri yavuzemo iyitwa Buyenge.

Yakomeje agira ati "Umututsi ntiyapfaga kuhaca, keretse ugize icyo uziha."

Yavuze ko muri ibyo bihe Twahirwa atabaga kuri bariyerie, ariko iyo interahamwe zazivagaho zajyaga kumuha raporo.

Pierre Basabose, yagaragaye mu rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi nyuma y’ukwezi urubanza aregwamo ibyaha bya Jenoside rutangiye, kuva tariki 9 Ukwakira bikaba biteganyijwe ko ruzapfundikirwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2023.

Urubanza ruteganyijwe gukomeza ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, kuko Perezida w’Urukiko atabasha kuboneka kuri uyu wa Gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka