Pierre Basabose ushinjwa ibyaha bya Jenoside yavuze ko na we yagiriwe nabi

Ni ibyatangajwe n’Ubushinjacyaha ku wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, ubwo bwahabwaga umwanya wo gukomeza gusobanura ibyo abaregwa bakurikiranyweho.

Ubushinjacyaha buvuga ko Pierre Basabose yavuze ko yavuye mu Mujyi wa Kigali ubwo Jenoside yatangiraga, ari kumwe n’umugore we n’abana be 6, berekeje ku Gisenyi, Jenoside ikaba yararangiye atongeye kugaruka i Kigali.

Pierre Basabose avuga kandi ko ubwo Jenoside yatangiraga, iduka rye ry’i Kigali ryasahuwe ntihagira na Kimwe gisigaramo, bityo ko ataza mu b’imbere mu bari bafite imigabane myinshi muri Radio RTLM, ngo iyo Radio ntiyigeze ayimenya, bityo ko nta n’imigabane yigeze afatamo.

Basabose yavuze kandi ko ubwo yari i Nairobi muri Kenya mu 1995, abahutu bahagaritse imodoka yari arimo bakamwiba ibihumbi 63 by’Amadorali ndetse bakamugirira nabi ku buryo yamaze ukwezi mu bitaro.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bahungu ba Basabose uba mu mahanga, yavuze ko umubyeyi we nta ruhare yigeze agira mu bwicanyi, ko ikibazo afitanye n’u Rwanda ari uko yari umukire, imitungo ye ikaba kuri ubu yarafatiriwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko Seraphin Twahirwa ubwo yabazwaga, yagaragaye nk’umuntu ufite ubwoba bwinshi bwo kubazwa ibyo yakoze, akaba yarakunze kuvuga ko habayeho kumwitiranya n’abo bari bahuriye ku izina rya Seraphin bari batuye i Gikondo, cyangwa se abantu basaga na we (ni ukuvuga abantu barebare b’igikara).

Ubushinjacyaha buvuga ko abenshi mu babajijwe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari abana Seraphin Twahirwa n’interahamwe biciye ababyeyi bose, bo bakagira amahirwe yo kurokoka. Abo bana bavuga ko ibyabaye byose babyibuka neza.

Kuri uyu munsi kandi, Ubushinjacyaha bwasomye amazina y’abagore 12 b’Abatutsi bafashwe ku ngufu na Seraphin Twahirwa, hakiyongeraho abandi imyirondoro yabo itamenyekanye neza, bari ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bunganizi b’uruhande ruregera indishyi, yavuze ko ibyaha byakozwe n’abaregwa ari ndengakamere. Akomeza avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni, bishwe urw’agashinyaguro. Hari abatawe mu mazi, abafashwe ku ngufu, bityo ko igihe cyo gutanga ubuhamya ko aba ari igihe gikomeye ku barokotse, ari yo mpamvu icyo bategereje ku rukiko ari uguhabwa Ubutabera.

Uruhande ruregera indishyi ruvuga kandi ko muri iki gihe cy’urubanza, ubukana bw’ubwicanyi bwakozwe n’umutwe w’interahamwe bukwiye kumvikana neza. Interahamwe ngo ni umutwe washinzwe n’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND, watangiye ugizwe n’urubyiruko nyuma hazamo n’ibindi byiciro by’abaturage, abo bose bigishijwe ubugome, urwango, bahabwa imyitozo ndetse bigishwa gukoresha imbunda, bahabwa n’ibindi bikoresho birimo imipanga.

Ubwo Jean Flamme wunganira Basabose yahabwaga ijambo, yavuze ko umukiriya we yari umucuruzi ukomeye i Kigali, wabagaho mu mutuzo kandi wari uzi kubana n’abantu.

Basabose ngo yavuye mu Rwanda tariki ya 7 Mata yerekeza i Bukavu n’umuryango we, bityo ngo ibyaha akurikiranyweho atabyemera. Aho i Bukavu yagiye ngo yari ahafite iduka rivunja amafaranga.

Flamme yavuze ko bibabaje kuba Colonel Luc Marchal wayoboraga ingabo z’Ababiligi, zari mu butumwa bwa UN mu Rwanda, ataremewe nk’umutangabuhamya muri uru rubanza, kuko ngo hari amakuru akomeye afite yari gushyira ahagaragara muri uru rubanza.

Flamme avuga ko hakwiye kwibazwa ukuntu Pierre Basabose wari umucuruzi, yari gushobora kuba kw’isonga mu nterahamwe no kuyobora ibitero bijya kwica Abatutsi.

Yongeraho ko kugeza ubu umukiriya we Pierre Basabose, atarumva neza impamvu yashyizwe ku rutonde rw’abagize uruhare rukomeye muri Jenoside.

Muri 2013 ngo nibwo Basabose yabonye sitati y’ubuhunzi mu gihugu cy’u Bubuligi.
Ubwo yageragayo, ngo yakomeje umurimo wo gucuruza aho yashinze alimentation.

Flamme avuga ko afite impungenge ku migendekere y’urubanza, kuko ngo hari abatangabuhamya baza mu rukiko baje kuvuga ibinyoma.

Akomeza avuga ko afite impungenge z’uko Ubutabera butazatangwa neza, kuko umukiriya we arwaye akaba adahari ngo yisobanure neza, ikindi ngo ni uko hari abatangabuhamya barimo n’abafungiye muri za gereza mu Rwanda atizera neza ko bazisanzura mu gutanga ubuhamya.

Uwunganira Seraphin Twahirwa, Lurquin Vincent,
yavuze ko yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kandi ko ari icyaha cy’indengakamere mu mateka ya muntu, gusa icyo atemera ni uko umukiriya we yaba yarayigizemo uruhare, cyangwa se agakora ibindi byaha akurikiranyweho.

Lurquin avuga ko bimwe mu bigaragaza ko umukiriya we ari umwere, ari uko yamaze imyaka igera kuri 16 Ubutabera buzi aho aherereye, ariko bukaba butarigeze bumufata.

Ikindi ngo mu manza 5 zose zabanje mu rukiko rwa Rubanda i Bruxelles,nta na hamwe umukiriya we yigeze avugwa cyangwa se ngo hagire ukomoza ku byaha yakoze.

Perezidente w’Urukiko yabajije uwunganira Basabose niba umukiriya we azaboneka, nyuma y’iminsi 15 y’ikiruhuko gitangwa na muganga yahawe, Flamme avuga ko atari umuganga ngo asubize icyo kibazo.

Abajijwe niba abona umukiriya we ashobora gukurikirana urubanza rwe, Flamme yagize ati “Umukiriya wanjye ntari mu mwanya mwiza wo gukurikirana urubanza”.

Ubushinjacyaha buvuga ko nta mpamvu ihari yo kudakomeza urubanza, kuko Basabose yagize umwanya uhagije wo kubazwa ku byo aregwa, igisigaye ngo amategeko ahari yemera ko nubwo uregwa yaba arwaye, urubanza rwe rwakomeza, agahagararirwa n’umwungizi we kugira ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe.

Perezidente w’Urukiko we avuga ko raporo ziva ku muganga ukurikirana Pierre Basabose, zigaragaza ko ubuzima bwe bugenda burushaho kumera nabi.

Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 13 ukwakira 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka