Nyanza: Urukiko rwemeje ko umuyobozi wa sosiyete y’ubwubatsi “Just Size” afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwemeje ko Hitiyaremye Aphrodice wari umuyobozi wa sosiyete y’ubwubatsi ya “Just Size” yubatse isoko rya Kijyambere ry’akarere ka Nyanza afungirwa by’agateganyo kugira ngo ubutabera buzajye bumubonera igihe bumushakiye ku byaha akurikiranweho birimo gutanga Sheki zitazigamiwe.

Ibyo urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwabyemeje ku gicamunsi cya tariki 19/11/2013 ubwo hasomwaga icyemezo rwafashe ku ifungwa rye n’ifungurwa mu gihe hagitegerejwe imiburanishirize y’urubanza ruhereye mu mizi yarwo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu Hitiyaremye Aphrodice kuba afunzwe by’agateganyo muri gereza ya Huye mu gihe cy’iminsi 30 ngo kuko irekurwe rye ryateza ibibazo binyuranye birimo gutoroka cyangwa kuba yasibanganya ibimenyetso.

Ikindi ubushinjacyaha bwashingiyeho bumusabira ifungwa ry’agateganyo ngo n’uko hari n’urundi rubanza afite mu rukiko rwisumbuye rwa Huye aregwamo inyandiko mpimbano.

Urukiko rw'ibanze rwa Busasamana.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana.

Sheki zitazigamiwe akurikiranweho ngo yazihaye Uwitwa Kayitesi Immaculée na Sinamenye André bamuhaga ibikoresho yifashishije mu kubaka isoko rya kijyambere rya Nyanza.

Mu kwisobanura kwa Hitiyaremye Aphrodice asobanura ko izo sheki yazitange ari nk’ingwate kubo yari afitiye amadeni y’ibikoresho bamuhaye ariko ubushinjacyaha bwo bukavuga ko sheki zidatangwaho ingwate ahubwo ari uburyo bwo kwishyura.

Asabirwa ko yaba afunzwe by’agateganyo ubushinjacyaha bwanagaragaje ko uyu Hitiyaremye Aphrodice akimara gutanga izo sheki zitazigamiwe yahise yihutira guhamagara mu buyobozi bwa Equity Bank abumenyesha ko yazibwe kandi ngo yari azi neza ko ariwe wazitangiye.

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana nyuma yo kumva impamvu zikomeye zituma ubushinjacyaha busabira uregwa ifungwa ry’agateganyo ndetse n’ubwisobanuro bwe rwemeje ko ahabwa iryo fungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 muri gereza y’Akarere ka Huye hatitawe ku byo we yasabaga ko yatanga ingwate ku nzu ye mu gihe ngo haba hakekwa ko yatoroka.

Mu isomwa ry’iki cyemezo cy’ifungwa rye ry’agateganyo Hitiyaremye Aphrodice ntiyigeze aboneka mu ifatwa ry’icyo cyemezo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bakomeje kwibaza impamvu Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bukomeje kugirana ibibazo bikomeye n’abacuruzi b’abajura ngo baba batsindiye amasoko ya Leta.
Bite by’abakozi b’Akarere bashinzwe gutanga ayo masoko?
Kuki bo batagira ibyo babazwa kuri icyo kibazo cy’inyereza ry’umutungo wa Leta?
Bitinde bitebuke nabo bazahingutswa imbere y’ubutabera.

Masokubona yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka