Nyamasheke: Mukankusi ngo atangiye gutakariza icyizere ubutabera

Mukankusi Bellancille utuye mu mudugudu wa Kabagabo, akagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano avuga ko akurikije igihe amaze asaba ko urubanza yatsinze uwo baburanaga rwarangizwa ariko rukaba rutararangira, bimutera kwibaza imikorere y’ubutabera, akavuga ko icyizere kigenda kiyoyoka ko azageza igihe akarenganurwa.

Mukankusi avuga ko yirirwa abwira abantu babishinzwe ngo bamurangirize urubanza ariko ahubwo ngo basigaye bamufata nk’umusazi, ndetse ngo kubera guhora asiragira nta n’aho afite akura icyo kurya yahindutse umuntu usabiriza.

Mukankusi agira ati “ntaho mfite ho guhinga, aho nagahinze niho nirirwa nsaba abanyamategeko n’abayobozi kumfasha kugira ngo mpabwe ibyo natsindiye, ntangiye kugira icyizere gike ko nzashyira nkabona ibyo natsindiye”.

Ku itariki ya 25 Gicurasi 2012, nibwo Mukankusi Bellancille yatsindaga urubanza RC 0425/011/TB/Kag, yaburanaga na Rwabikumba Fabien, urukiko rutegeka ko isambu yaburanwaga yahabwa uwayitsindiye.

Ku itariki ya 31 Nyakanga 2013, umuhesha w’inkiko Muvandimwe Jean De Dieu yasabye umuryango wa Rwabikumba Fabien kutanga isambu yatsindiwe, iri mu murenge wa Bushekeri, bitarenze iminsi 15, nyuma y’iyo minsi ngo hagombaga gukoreshwa ingufu kugira ngo Mukankusi ahabwe isambu yatsindiye.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri avuga ko ikibazo cya Mukankusi cyagakwiye kuba cyarakemutse ariko ko cyajyanwe muri MAJ akaba ari urwego rufasha abakene batishoboye kubona ubutabera.

Rubagumya Antoine , umuhesha w’inkiko wahawe gukemura iki kibazo avuga ko ubutabera bufite intambwe bucamo ngo bubashe gukemura ibibazo akavuga ko n’ubwo atazi ikibazo cy’uyu mukecuru kubera aba afite amadosiye menshi, ariko ko azagikurikirana kugeza gikemutse, gusa akibaza impamvu ubuyobozi bw’umurenge bwo butarangije icyo kibazo, kuko nabwo bubifitiye uburenganzira.

Agira ati “kuki ubuyobozi bw’umurenge butarangije icyo kibazo, bazi ko aritwe turangiza imanza twenyine, gusa ikibazo cye tuzashaka uko twakirangiza niba gihari”.

Mukankusi avuga ko ikibazo cye cyari kigiye gukemuka ubwo cyakurikiranwaga n’umuhesha w’inkiko Muvandimwe Jean de Dieu ariko ko nyuma y’uko yimuwe akajyanwa ahandi uwamusimbuye amubuza no kumugera mu maso.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka