Nyamagabe: Umugabo wishe umugore we yaburanishirijwe iwabo mu ruhame

Kweli Alexandre w’imyaka 23 uherutse kwica umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kuri uyu wa mbere tariki ya 23/12/2013, yaburanishirijwe aho icyaha cyakorewe mu kagari ka Kizimyamuriro mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe.

Tariki 09/12/2013 ahagana saa tatu z’ijoro nibwo Kweli yishe umugore we babanaga batarashyingiranywe witwa Nyiranzirorera Marie Rose, amutemesheje umuhoro; nk’uko Mbaragijimana Désirè wari uhagarariye ubushinjacyaha yabibwiye urukiko rw’isumbuye rwa Nyamagab e rwaburanishije urwo rubanza.

Kweli ngo yatahanye n’umugore we bavuye kuri santere bageze mu nzira baza gutongana ariko barakomeza barataha. Nyuma ngo umugabo yaje gusigara gato umugore ageze mu rugo agaruka kureba aho yasigaye asanga ari kumwe n’undi mugore witwa Nikuze Agnes, ni uko bageze mu rugo barongera baratongana.

Kweli ngo yaje gufata umuhoro atema Nyiranzirorera ku ijosi, umugore agerageza kumuhunga asohoka mu nzu undi amwirukaho aragwa, amutema mu musaya ndetse no ku kaguru, abari batabaye bagerageza kumujyana kumuvuza ariko apfa bataramugeza ku kigo nderabuzima.

Abaturage bari baje kumva urubanza bishimiye ko rwabereye aho icyaha cyakorewe.
Abaturage bari baje kumva urubanza bishimiye ko rwabereye aho icyaha cyakorewe.

Mu bimenyetso ubushinjacyaha bwagaragaje mu rukiko hari raporo yakozwe n’umuganga wasuzumye umurambo wa Nyakwigendera, amafoto yerekana aho yamutemye, abatangabuhamya, umuhoro yamutemesheje ndetse nawe ubwe akaba abyemera, bukaba bwamusabiye gufungwa burundu.

Uyu Kweli yemeye icyaha akurikiranyweho ndetse anavuga ko igihano urukiko ruzasanga akwiriye aricyo ruzamuha.

Abaturage bakurikiranye uru rubanza bashimye kuba rwaburanishirijwe aho icyaha cyabereye ngo kuko byerekana ko ntawe bahimbira icyaha, ndetse ngo bikaba binagaragaza ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no guhana abanyabyaha, bagasaba ko yahabwa igihano kimukwiriye.

Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, Yaramba Athanase waburanishije uru rubanza yatangaje ko ruzasomerwa aho icyaha cyabereye kuwa gatanu tariki ya 27/12/2013.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka