Nyamagabe: Bafunzwe by’agateganyo bakurikiranyweho urupfu rw’umugabo w’umwe muri bo

Kuri uyu wa kane tariki ya 14/11/2013, urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwategetse ko Uwamahoro Dative na Mukeshimana Claudine bakurikiranyweho urupfu rwa Kaporari Minani François (umugabo wa Uwamahoro) baba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha baregwa.

Uwamahoro akurikiranyweho icyaha cyo kwica uwo bashakanye ndetse no kuzimanganya ibimenyetso, ibi byaha akaba abyemera akanabisabira imbabazi.

Mukeshimana Claudine we akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwica uwo bashakanye, kutamenyesha icyaha ndetse n’ubufatanyacyaha mu kuzimanganya ibimenyetso.

Uwamahoro akekwaho kwica umugabo we Kaporari Minani tariki ya 1/9/2012 akamushyira mu mwobo w’ubwiherero, bikaza kumenyekana nyuma y’umwaka urenga.

Ngo nyuma yo gukora aya mahano Uwamahoro yabitekerereje Mukeshimana banoza umugambi wo kubiceceka, kugeza ubwo byaje kumenyekana mu mpera z’ukwezi kwa 10/ 2013 bitangajwe na Ndagijimana Didier (umugabo wa Mukeshimana).

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka