Nyamagabe: Abagabo babiri barasabirwa igifungo cy’imyaka ibiri bazira kwiba inka
Bizimana Evariste na Mugengana Jean bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe bageze imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka kuri uyu wa 24/12/2013, bakurikiranyweho kwiba inka bakaba bemera icyaha bagasaba imbabazi.
Umushinjacyaha Muhire Félix yabwiye urukiko ko tariki 10/12/2013 mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro aba bagabo bombi bagiye mu rugo rwa Kwizera Jean Damascène mu kagari ka Remera mu murenge wa Gasaka maze biba inka, gusa aba bagabo baje gutabwa muri yombi bageze mu murenge wa Cyanika.
Bizimana avuga ko yashutswe n’umucuruzi w’inyama witwa Didas ukorera mu karere ka Nyanza wamubwiye ngo amushakire inka amuhe amafaranga, ndetse ngo akaba yari yanamuhaye ibihumbi 10 ngo byo kugenda arira mu nzira, nawe akabwira mugenzi we (Mugengana Jean) ngo bajyane.
Bizimana yemera uruhare rwe rwo kuba yari azi aho iyi nka iri ndetse akaba ari nawe wayizituye bakayishorera, akaba yarahise ajya imbere naho mugenzi we agashorera.
Umushinjacyaha yabasabiye gufungwa imyaka ibiri ndetse bakanatanga amagarama y’urubanza, ariko Bizimana yasabye ko yagabanyirizwa igihano kubera ko yemera icyaha agasaba imbabazi ndetse akaba atazanabisubira.
Kwizera wari wibwe iyi nka avuga ko yishimiye kuba uru rubanza rwabereye mu kagari ka Remera mu mudugudu wa Murambi ubu bujura bwakorewemo, akaba avuga ko bishobora guca intege abandi baba bihishe inyuma yabwo.
“ni byiza cyane kuko bibasha kuba n’ababari inyuma bacika intege, tukumva n’uburyo bimeze tukumva ko n’abaruca baturi inyuma badufashije mbese,” Kwizera.
Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka, Mukaneza Josée yatangaje ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 30/12/2013 saa mbiri za mugitondo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|