Nyamagabe: Abagabo babiri bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe bazira kwiba inka

Bizimana Evariste na Mugengana Jean bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe bakatiwe gufungwa umwaka umwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka mu karere ka Nyamagabe nyuma yo kubahamya ubujura bukozwe nijoro mu bikikije inzu ituwemo.

Aba bagabo bafashwe n’irondo bageze mu murenge wa Cyanika tariki ya 11/12/2013 bibye inka ya Kwizera Jean Damascène wo mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Remera.

Ubwo aba bagabo babiri bagezwaga imbere y’urukiko tariki 24/12/2013, bari bemeye icyaha banasaba imbabazi bavuga ko Bizimana yashutswe n’umucuruzi w’inyama witwa Didas ukorera mu karere ka Nyanza ngo amushakire inka amuhe amafaranga ndetse ngo akaba yari yanamuhaye ibihumbi 10 byo kugenda arira mu nzira, nawe akabwira mugenzi we (Mugengana) ngo bajyane.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Muhire Félix bwari bwabasabiye gufungwa imyaka ibiri ndetse bakanatanga amagarama y’urubanza, hanyuma basaba ko bagabanyirizwa igihano kubera ko bemera icyaha bagasaba imbabazi ndetse bakaba batazanabisubira.

Asoma uru rubanza kuri uyu wa mbere tariki 30/12/2013, Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka, Mukaneza Josée yavuze ko kubera ko aba bagabo bemeye icyaha mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko byatumye bagabanyirizwa ibihano, maze nyuma yo kubahamya icyaha bakatirwa gufungwa umwaka umwe ndetse bakanatanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga 3500, umwe akazatanga kimwe cya kabiri undi agatanga ikindi.

Nyuma yo gusoma urubanza, abaturage basabwe gukaza amarondo.
Nyuma yo gusoma urubanza, abaturage basabwe gukaza amarondo.

Nk’uko uru rubanza rwaburanishirijwe mu kagari icyaha cyabereyemo ni naho rwasomewe, abaturage bakaba bakomeje kwishimira kuba abanyabyaha bakanirirwa urubakwiye aho bakoreye ibyaha.

Nyuma yo gusoma uru rubanza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, Bayiringire Jean yasabye abaturage gukaza amarondo ngo kuko ariwo muti w’umutekano muke, ndetse hakaba haranashyizweho ingamba zo kuyagenzura.

Ati “Turakomeza gushishikariza abaturage gupanga amarondo no kuyagenzura agakora neza kandi akibanda ahantu hashobora guteza umutekano muke. Twafashe uburyo bwo kuyagenzura dukoresheje inkeragutabara n’inzego z’umutekano ku buryo akora neza. Buri muturage yumve ko irondo rimureba”.

Aba bashinzwe kugenzura amarondo umunsi ku munsi ngo bazajya bahembwa mu misanzu yakusanyijwe n’abaturage ndetse n’abandi batarara amarondo bitewe n’imiterere y’akazi kabo itabibemerera batanga insimburamubyizi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka