Nyagatare: Abarimu 5 n’abapolisi 2 barakekwaho gukopeza abanyeshuli

Abarimu 3 bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare baregwa kutubahiriza amategeko y’imigendekere myiza y’ibizamini bya Leta nabo bagasaba urukiko kubagira abere dore ko nta kimenyetso gifatika kibemeza icyaha.

Nk’uko byagarutsweho n’ubushinjacyaha ngo aba barimu uko ari 3 bo mu rwunge rw’amashuli rwa Rwimiyaga bafashwe mu ijoro rishyira iya mbere Ugushyingo, barimo kwigisha abanyeshuli isomo ry’ubugenge dore ko ngo ari ryo ryari bukorwe mu gitondo ku kiciro rusange.

Umuyobozi wungirije wa G.S Rwimiyaga, Twinomuhwezi Medard, yemerera ko we yaje kureba aho abo banyeshuli barimo kwigishirizwa abona ko barimo kwigishwa ikizamini ariko ko ntawe yamenyesheje dore ko ngo nta numero za telephone za Polisi yari afite nyamara amaze imyaka 2 yose akorera mu Rwanda.

Abajijwe icyari kimuzanye yasobanuye ko yari aje kureba umunyeshuli bari bamubwiye ko ariwe ufite ibibazo ndetse ngo akihagera yamwatse umurongo wa telephone awushyikiriza Polisi kuko ngo mu gihe yari akigerageza ibi Polisi yabaguye gitumo.

Bagenzi be bareganwa muri uru rubanza aribo Kazoora John na Nizeyimana Dieu Donne, basanzwe bigisha isomo ry’ubugenge (Physics) kuri iri shuli, bahakana icyaha baregwa aho bemeza ko atari ikizamini cya Leta basubiragamo ahubwo abanyeshuli babasabye kubasubiriramo iri somo nabo bakabyemera kubera umurava wo kugira ngo abanyeshuli babo batsinde.

Ikindi kandi nuko nubwo bemera ko kwigisha nijoro atari byiza ariko nanone ngo ntibikwiye kumvikana ko ugenda mu ijoro wese aba ari umugizi wa nabi.

Aha bakaba batumva ukuntu bashinjwa iki cyaha nyamara nta kopi y’ikizamini ubushinjacyaha bugaragaza, naho ngo kuba ibyari byanditse ku kibaho harimo ibyabajijwe nk’uko byagaragajwe muri rapport yakozwe n’ikigo cy’igihuugu gishinzwe ibizamini (REB) bo ngo ibyo nta gitangaza kirimo kuko n’ubusanzwe ibizamini bikurwa mu bitabo bigishirizamo.

Ikindi kandi nanone n’uko ngo iyo baza kuba ari ibizamini bigisha bakabaye barafashe abanyeshuli bose hamwe basaga 400 bari bukore ibizamini aho kuba 139 basanganywe mu ishuli n’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko bari bakiza kuko hari abasanzwe mu mayira bagana aho bagenzi babo bigiraga.

Ibi kandi nibyo byagarutsweho n’uwabunganiraga mu rubanza wasabye urukiko kugira abakiriya be abere, kuko n’umunyeshuli wiyemerera ko yari afite ibibazo 4 yari yahawe na mugenzi we wiga ahandi ariwe wakabaye akurikiranwaho iki cyaha dore ko ngo anarengeje imyaka 14.

Ikindi uyu wabunganiraga mu rubanza avuga ni uko ifatwa n’ifungwa ry’abakiriya be ngo ritakurikije amategeko kandi icyaha bamenyeshejwe mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha sicyo baregwa mu rukiko.

Ashingiye ku bimenyetso yagejeje ku rukiko, yarusabye kwakira iki cyaha ndetse asabira buri wese igifungo cy’amezi 5 n’iminsi 29 hashingiwe ku ngingo ya 24 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana aho riteganya igifungo kitagera ku mezi 6 ku muntu wese uhamwe n’icyaha gikomoka ku tubahiriza amategeko, amateka n’amabwiriza y’ubutegetsi bwa Leta.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa tariki 26 Ugushyingo uyu mwaka saa tatu za mugitondo.

Uru rubanza rwanakurikiwe n’urundi ruregwamo abarimu 2 n’abapolisi 2 bafashwe kuwa 03 Ugushyingo bakekwaho ubujura bwakozwe n’umukozi wa Leta cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ariyo yose ifitiye abaturage akamaro aho ubushinjacyaha bubashinja gufungura ibizamini bya Leta 5 byari bisigaye gukorwa kuri site ya G.S Matimba.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka