Mu Bubiligi hatangiye urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside

Tariki 4 Ukwakira 2023, Urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi, rwatangiye kuburanisha Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bagabo bombi bafatiwe mu gihugu cy’U Bubiligi muri Nzeri 2000 biturutse ku mpapuro zo kubashakisha, zatanzwe n’u Rwanda ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Bubiriligi, buvuga ko bwari bwaratangiye kubakoraho iperereza.

Abatangabuhamya 40 baturutse mu Rwanda nibo bazatanga ubuhamya muri uru rubanza, kuva tariki ya 9 Ukwakira 2023, bikazakomeza kugeza mu ntangiriro z’Ukuboza.

Pierre Basabose ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yavutse mu 1947 mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yahoze ari umusirikare ndetse akaba yari umushoferi wa Elie Sagatwa, muramu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, akaba n’umunyamabanga wihariye wa Habyarimana.

Nyuma yo gusezererwa mu ngabo yatangiye ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga (Forex Bureau), akaba yari umwe mu ba hafi b’umuryango wa Perezida Habyarimana.

Mu myaka ya za 1980 na 1990, yabaye umukire kubera ibikorwa yakoraga byo kuvunja amafaranga mu Mujyi wa Kigali. Ibyo byatumye aba umunyamigabane wa kabiri wa RTLM (Radio na Televiziyo Libre des Milles Collines), yagize uruhare mu gushishikariza no kubiba urwango mu Banyawanda, ndetse inashishikariza abahutu gukora Jenoside.

Basabose yahunze ava mu Mujyi wa Kigali muri Mata 1994, ahungira mu Bubiligi anyuze mu cyahoze ari Zayire, ubu ni Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), anyura mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Kazakhstan n’u Budage.

Séraphin Twahirwa, uzwi ku izina rya ‘Kihebe’, yavutse tariki 10 Ukuboza 1958 mu cyahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi. Yari umuyobozi w’interahamwe mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali, akaba mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana.

Yahoze ari umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta. Nyuma ya Jenoside yahungiye mu cyahoze ari Zayire akomereza mu Bubiligi anyuze muri Uganda. Kugeza ubu ntiyari bwahabwe ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Impamvu aba bombi bakekwaho icyaha cya Jenoside, ni ukubera ibikorwa byabo bya Politiki mbi n’ingengabitekerezo yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside. Bagize uruhare mu guha intwaro no guhugura umutwe w’interahamwe, uruhare rwabo mu gutegura urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, no kubatoranya kuri za bariyeri zabaga zashyizwe hirya no hino mu gihugu.

Nubwo aba bagabo bakurikiranyweho ibyaha bimwe, kuri Twahirwa hiyongeraho n’icyo gufata ku ngufu.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko Igihugu cye n’u Rwanda bifitanye ubufatanye mu gukurikirana no guhana abakoze ibyaha bya Jenoside, bigendeye ku mategeko n’amasezerano y’ibihugu byombi. Avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bugendera ku mategeko mpuzamahanga, arengera ikiremwa muntu.

Ati “Amategeko ahana y’u Bubiligi yemerera abacamanza bacu gukurikirana buri muntu wese uba mu Bubiligi wakoze ibyaha bya Jenoside, iby’intambara, ibyibasiye inyoko muntu ndetse n’iyicarubozo, hatitawe ku kuba ibyo byaha byakorewe ku butaka bw’u Bubiligi”.

U Bubiligi ni cyo gihugu cya mbere hanze y’u Rwanda, cyahamije ibyaha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mwaka wa 2001, u Bubiligi bwaburanishije Sr Marie Kizito, Sr Gertlde, Vincent Ntezimana, na Alphonse Higaniro bakatirwa imyaka iri hagati ya 12 na 20 y’igifungo. Mu 2005 bwaburanishije Ndashyikirwa Samuel wakatiwe imyaka 10 y’igifungo, ndetse na Nzabonimana Etienne wakatiwe imyaka 12.

Mu 2007 hakatiwe Major Ntuyahaga Bernard ahabwa imyaka 20, mu 2009 Ephrem Nkezabera yakatiwe imyaka 30 naho 2019 bwaburanishije Fabien Neretse, akatirwa gufungwa imyaka 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka