Ibyo byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ubwo yatangizaga inama ngarukamwaka y’abahesha b’inkiko b’umwuga, igamije kureba ibyo bagezeho n’icyakorwa ngo umwuga wabo ukorwe mu buryo bunoze, kuri uyu wa 15 Gashyantare 2019.
Minisitiri Busingye yavuze ko hakiri bamwe mu bahesha b’inkiko bagifite umuco mubi wo kutageza ku babatumye ibyo bakuye mu irangiza ry’imanza ahubwo bakabyikubira.
Yagize ati “Haracyari abahesha b’inkiko bafata amafaranga bishyuje bakayashyira ku makonti yabo yose, bakarya utwabo n’utw’ababatumye. Ibyo nari nzi ko byarangiye, hari abo nibuka bigeze kubikora hanyuma tubahamagaye ngo tubiganireho baba bambutse imipaka baracika”.
“Ibyo ntabwo bikwiye, ndasaba ubikora wese uri hano ko abireka kuko tutatazamwihanganira na rimwe. Nubwo yazamenyekana byaratinze, haciye igihe kinini ntituzamwihorera. Ntabwo ibyo bikwiye kuranga umwuga twubatse, kuko umuturage udahawe ibyo yatsindiye nta butabera aba abonye”.
Yakomeje abasaba kubahiriza amasezerano bagirana n’abaturage kuko ari byo bizabarinda amakosa, hagize n’igihinduka bakabyumvikanaho.
Umuyobozi ukuriye ishami ryo kwegereza abaturage ubutabera, Urujeni Martine, yavuze ko kuri icyo cyaha kimwe n’ibindi bikunze kugaragara ku bahensha b’inkiko, abafashwe bahabwa ibihano birimo no kwirukanwa mu mwuga.
Ati “Hari abahesha b’inkiko bagiye bagaragaraho kutubahiriza amategeko agendanye no kurangiza imanza bakaba baranabihaniwe. Mu myaka itatu ishize twirukanye abahesha b’inkiko b’umwuga 27 kubera amakosa akomeye bakoze, hari n’abandi bagiye bahagarikwa mu gihe runaka kugira ngo bikosore”.
Yakomeje avuga ko mu makosa akunze kubagaragaraho ari iryo kujya guteza cyamunara ikintu barangije kugishakira umuguzi.
Ati “Ayo ni amanyanga, byakunze kugaragara ko hari abahesha b’inkiko bashaka abaguzi mbere ya cyamunara, ibyo ntibyemewe kuko hari amategeko agenga cyamunara agomba kubahirizwa. Itangazo rya cyamunara n’iy’abaturage bose aho kuba iry’abo umuhesha w’inkiko yishakiye, ibyo birahanirwa”.
Umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga, Habimana Vedaste, yemeza ko guhana abatatira inshingano zabo biha isomo abandi bityo akazi kabo kagakorwa mu buryo bukwiye.
Ati “Twizera abahesha b’inkiko bacu ariko kandi iyo bakoze amakosa ni ngombwa kubahana. Ni yo mpamvu bahabwa ibihano byihanukiriye, kuko iyo uhagaritswe gukora akazi kaguhemba bigira ingaruka no ku muryango wawe, ni uburyo bwo gutanga isomo.”
Minisitiri Busingye yakomeje asaba abo bahesha b’inkiko gukora umurimo unoze kuko ngo ari bo babifitemo inyungu bwa mbere kuko bibatunze kandi ari ukubaka izina rituma bahora bagirirwa ikizere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|