Lt Mutabazi n’abandi 15 bagiye gufungwa iminsi 30, abandi babiri barekuwe kuko nta bimenyetso

Urukiko rwa Gisirikari rumaze kwanzura ko Lt Joel Mutabazi wigeze kuba mu barinda Perezida wa repubulika, Paul Kagame n’abandi bantu 15 bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’uko urubanza rutanbgira mu mizi. Babiri nibo barekuwe kuko nta bimenyetso urukiko rwabonye byatuma bakekwa.

Ibyatunguye Me Antoinete wunganira Lt. Mutabazi Mukamusoni, ni ukumvako uwo yunganira yemeye ibyaha byose ukuyemo iterabwoba, imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 6/11/2013.

Lt. Mutabazi n'abo baregwana, ubwo bagaragaraga imbere y'urukiko kuri uyu wa Gatanu.
Lt. Mutabazi n’abo baregwana, ubwo bagaragaraga imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu.

ururukiko rwatangaje ko kuwa mbere Lt Mutabazi yabwiye urukiko ko umutima umushinja yemerera urukiko ko yatorotse igisirikari no kuba yari atunze imbunda mu buryo butemewe.

Yemeye kandi ko yavuganaga kandi agakorana n’amashyaka atemewe nka RNC, URUKATSI na FDLR, amashyaka afatwa nk’ay’abagizi ba nabi usibye no kuba atanditse mu Rwanda.

Lt Mutabazi yemeye kandi ko yirashe akabeshya ko yarashwe na Leta y’u Rwanda, kugira ngo abone ubuhungiro ubwo yari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda.

Icyaha atemeye ni cy’iterabwoba avuga ko ntaho ahuriye na gerenade zarashwe ku isoko Kicukiro. Gerenade zishe umuntu umwe zigakomeretsa abarenga 31.

Abandi icyenda bahise bajurira, ariko lt Joel Mutabazi ntiuyajuriye ahubwo yasabye ko yafungwa mu buryo bwiza akajya akurwaho iminyururu ku maboko no ku maguru.

Babiri barekuwe baziraga kuba bari baziranbye n’abaregwa ibyo urukiko ruvuga ko bidahagije.

Lt. Mutabazi yari mu mutwe wa gisirikare ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Republican Guard). Yafatiwe muri Uganda yoherezwa mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha akurikiranyweho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwatumenyeye amazina y’abarekuwe tukareba ko nta bacu barimo?

eva yanditse ku itariki ya: 10-12-2013  →  Musubize

Hope Justice will be ensured to them

Boss yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka