Kurangiza urubanza byarananiranye kuko uwamuteye inda adafite icyo yishyura

Imanizabayo Clementine wo mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro arashaka indezo y’umwana yabyaranye na Hanyurwabake Laburenti mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ubuyobozi bw’umurenge bukaba buvuga ko kurangiza urwo rubanza bigoye kuko Hanyurwabake adashobora kubona ibyo atanga byo kurera uwo mwana.

Umwana Imanizabayo yabyaranye na Hanyurwabake amaze umwaka n’amezi abiri avutse. Bamubyaranye mu buryo butemewe n’amategeko kuko uwo mugabo arubatse akaba afite undi mugore n’abana bane.

Bagiye mu nkiko umugore ashaka indezo y’umwana, mu kwezi kwa gatanu 2013 urukiko rugena ko umugabo agomba kuzajya atanga ibihumbi 10 buri kwezi byo kurera uwo mwana.

Imanizabayo yazanye imyanzuro y’urukiko ku murenge ngo bamurangirize, icyakora ku murenge basanga umugabo nta mutungo afite washobora kubonekamo ibihumbi 10, dore ko asanzwe ari no mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kibarizwamo abatindi nyakujya, nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Nirere Etienne.

Yagize ati: “twarebye dusanga umugabo adashobora kubona ibihumbi 10. Yishyurirwa mituweli, nta n’ikindi kintu atunze usibye ¼ cya hegitari y’isambu atungiyemo abana batanu n’umugore umwe, n’iriya nshoreke ya karindwi.”

Iyo sambu ingana na ¼ cya hegitari ngo ntabwo ubuyobozi bwemerewe kuyigabanya abantu barindwi kandi ngo nta n’ubwo bashobora kuyigurisha kuko amategeko atabyemera, kuko abayibagamo ngo bazagaruka bagahinduka umutwaro kuri Leta.

Imanizabayo yerekeje ku biro by'akarere ngo bamufashe gukemura ikibazo cye.
Imanizabayo yerekeje ku biro by’akarere ngo bamufashe gukemura ikibazo cye.

Nyina w’umwana ahangayikishijwe n’ikizatunga umwana we, akavuga ko nta n’ubushobozi afite bwo kumuvuza mu gihe yaramuka arwaye.

Imanizabayo yifuza ko ababishinzwe bashakisha ukuntu bamufasha akabona indezo y’umwana. Ngo n’iyo umugabo bamufata bakamufunga ngo ntabwo hashira iminsi ibiri atarayatanga kuko abantu bashobora no kumugura bakayamutangira akazayishyura nyuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango avuga ko kubera ko uwo mugabo afite amaboko, ashobora kuzahabwa akazi aho bateganya gutera ibiti, cyangwa se akagahabwa mu kubaka ibyumba by’amashuri, aho ashobora kuzajya akora bakamuhemba ku munsi nk’abandi, bityo akazajya yishyura buhoro buhoro.

Nirere asanga uwo mugabo n’umugore abantu bakwiye kubakuraho isomo, bakirinda ubuharike kuko butemewe n’amategeko kandi bukagira ingaruka nyinshi cyane. Abantu ngo bakwiye no kwirinda kubyara abana benshi badashoboye kurera, kuko iyo babananiye bahinduka umutwaro ku gihugu.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka