Kamonyi: Abanyanganyijwe ubutaka bwabo barasaba gushyirirwaho ubutabera bwihariye

Bamwe mu bavuga ko banyazwe amasambu yabo akandikwa mu mazina y’abatari ba nyirabwo barasaba ko habaho ubutabera bumeze nka “Gacaca” kuko inkiko zisanzwe zibakerereza.

Mukazuza Veneranda aburana na bene se (Kimonyo Dominiko) batanu isambu basigiwe na se iri mu kagari ka Ngoma, umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi. Uyu mukecuru uvuga ko nyina ari we washatse mu rugo rwa Kimonyo bwa mbere binyuze mu mategeko, bakaza kunanirana akajya kwishakira ahandi.

Ngo ubwo handikwaga ubutaka, bene se biyandikishijeho isambu yose yasizwe na se wapfanye na muka se muri 1994, we ntibamushyiraho.

Iki kibazo yakigejeje ku buyobozi bw’akagari no ku bashinzwe kwandika ubutaka, barangije bamusonanurira ko mu gihe icyangombwa cyarangije gutangwa, nta wundi wakivuguruza keretse urukiko.

Nyuma yo gusiragira mu nzego zitandukanye, Mukazuza ngo abona byaba byiza , mu iburanisha ry’urwo rubanza , abacamanza bagiye mu kagari ka Ngoma aho ikibazo kiri kuko ari ho abaturanyi batanga amakuru ahagije ku mateka y’umuryango wa Kimonyo n’abawukomokamo.

Igitekerezo cyo gushyiraho urwego rwihariye ruburanisha imanza zijyanye n’ubutaka, gishyigikiwe n’abana b’imfubyi Mbarushimana Fabien na Ngarambe Emmanuel, bafite isambu mu mudugudu wa Mushimba, akagari ka Kigembe mu murenge wa Gacurabwenge.

Iyo sambu ya bo ngo yibarujweho n’abaturanyi ba bo, bakaba baratangiye no gusarura ishyamba ririmo. Aba bana basanga mu gihe basiragira mu nkiko abo baturanyi bakomeza kubyaza umusaruro iyo sambu, bakazagera igihe bayegukana iby’ingenzi barabimazemo.

Uretse kwihutisha ubutabera no kugaragaza ukuri ku bijyanye na ba nyir’isambu, umusaza witwa Harerimana Anastase wo mu mudugudu wa Nyagacyamo, akagari ka Muganza ho mu murenge wa Runda, ufitanye ikibazo n’umuhungu we wibarujeho inzu ye kandi na we yayibarujeho bagahabwa ibyangombwa bibiri; akaba avuga ko habayeho “Gacaca”, n’abatanze ibyo byangombwa bagira ibyo babazwa.

Ubwinshi bw’ibibazo by’amasambu, bwemeza na Karerangabo Jean Leonard, umukozi mu nzu y’ubufasha mu mategeko (MAJ) mu karere ka Kamonyi, uvuga ko hejuru ya 80% by’ibibazo byakirwa n’uru rwego ari ibijyanye n’ubutaka.

Ku birebana n’amasambu yatangiwe ibyangobwa mu buryo bw’amanyanga, uyu mukozi avuga ko urukiko rwemeje ko bizajya binyuzwa mu bugenzacyaha hakabanza gushaka ibimenyetso byemeza ko uwahawe icyangombwa yakiriganyije.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka