Kagame yasabye kuzamura ububasha bw’Abunzi, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ihazabu mu nkiko

Perezida Kagame yatanze igitekerezo ko umubare munini w’ibirarane by’imanza ziterwa n’ubwinshi bw’abatanga ibirego wacyemurwa no kongerera ubushobozi inzego z’abunzi, gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kongera ihazabu n’ibihano bigenerwa abanyamakosa.

Ibi perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabivuze mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2013-2014 kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/09/2013 mu mujyi wa Kigali.

Perezida w'u Rwanda arifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kongera ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, ububanza bw'Abunzi n'amafaranga y'ihazabu yinjira mu isanduku ya leta.
Perezida w’u Rwanda arifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ububanza bw’Abunzi n’amafaranga y’ihazabu yinjira mu isanduku ya leta.

Muri iyi mihango, umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege yavugiyemo ko imanza z’ibirarane zitihuta kurangizwa bitewe n’uko inkiko zakira imanza nyinshi, aho mu mwaka wa 2008 mu nkiko hari imanza 53,282 zitaracibwa, kugeza ubu bakaba bagisigaranye izigera kuri 36, 165.

Mu gusubiza iby’iki kibazo, Perezida wa Repubulika yagize ati “Ingamba ni ugukomeza guha ubumenyi n’ubushobozi urwego rw’Abunzi, kugira ubucamanza budafite amakemwa, imanza zigategurwa neza, abagenzacyaha n’abashinjacyaha bagakora neza amaperereza, hamwe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame arifuza ko Abunzi bongererwa ubushobozi bagafasha mu kugabanya imanza nyinshi ziri mu nkiko
Perezida Kagame arifuza ko Abunzi bongererwa ubushobozi bagafasha mu kugabanya imanza nyinshi ziri mu nkiko

Perezida Kagame yavuze kandi muri uwo muhango ko leta izafasha inkiko kubona ibikorwaremezo bikomeye birimo imiyoboro ya interineti ndetse no gufatanya gushyiraho uburyo ihazabu icibwa abanyamakosa yakwiyongera kugira ngo haboneke uburyo bworohereza abakozi b’inkiko mu ngendo kuko ngo abacamanza bafite ibibazo byo kubona inyoroshyangendo.

Perezida Kagame ati “Hari ihazabu mutajya mwakira cyangwa mwakira igice gitoya cyane. Nyamara muyizamuye byakwihutisha kubona uburyo butuma mukora neza nk’uko na Polisi nayigiriye inama yo guca ihazabu abakora amakosa mu mihanda mu rwego rwo gukemura icyo kibazo cy’amikoro, bikaba bibafasha.”

Perezida Kagame arashaka ko inzego nkuru z'igihugu zifata ingamba zo kongera ibihano, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga n'ububasha bw'Abunzi
Perezida Kagame arashaka ko inzego nkuru z’igihugu zifata ingamba zo kongera ibihano, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ububasha bw’Abunzi

Yanasabye inkiko kubaka amazu mashya hagamijwe kongera ibyumba by’iburanisha, kandi ko mu guca imanza ngo bakwiye kwihutisha “izifite ingaruka zihariye ku buzima bw’igihugu, cyane cyane izirebana n’ingengabitekerezo ya jenoside.”

Perezida Kagame kandi yanasabye ko habaho kwihutisha no kutajenjeka ku manza ziregwamo abahohotera abana, abacuruza abantu cyangwa abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge, abaregwa kunyereza umutungo w’abantu ku giti cyabo n’uwa Leta muri rusange, hamwe n’abaregwa kwangiza ibikorwaremezo n’ishoramari.

Umushinjacyaha yavuze ko abagirira icyizere ubutabera bw'u Rwanda bakomeje kwiyongera.
Umushinjacyaha yavuze ko abagirira icyizere ubutabera bw’u Rwanda bakomeje kwiyongera.

Ubushinjacyaha bwo bwishimiye ko ubutabera bw’u Rwanda bwagiriwe icyizere mu ruhando mpuzamahanga, aho umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yavuze ko ibihugu bitandukanye ndetse n’Urukiko mpuzamahanga bemeye kujya baca imanza z’abakurikiranyweho Jenoside, cyangwa bakabohereza kuburanira mu Rwanda.

Umushinjacyaha mukuru yizeza ko bazakomeza kotsa igitutu ibihugu bititabira gufata no gucira imanza abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho atishimiye ubushake buke bw’igihugu cy’u Bufaransa ngo cyavuze ko mu mwaka utaha ubwo hazaba hibukwa Jenoside ku nshuro ya 20, aribwo icyo gihugu kizatangiza urubanza ku muntu wahahungiye umwe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

arega muj byukuri urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by"abunzi ntacyo rumaze pe. kuko ntirutwegera.ahubwo mbona mu turere harimo abanyamategeko benshi kandi begereye abaturange bongerewe ubushobozi, bagasabwa guhugura abunzi mu mategeko anyuranye byakoroha kurusha urwo rwego nizerako rutanafite abakozi benshi. hakwifashishwa ba etat civil b’imirenge, ba Maj mu turere,ba noteri b’uturere kuko nabo ari abanyamategeko.murakoze

carine yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

njye ndi umwunzi :muri 2011 twaciye imanza46,muri 2012 imanza42,ubu tugeze kuri22,izajuririwe ni 7gusa,usibye amahugurwa ku butaka,izungura n iry abunzi,andi turiaranja,baduhugure no kuy umuryango,abana ,ihohotera,guhuguza no kwambura uwakugurije,gushaka ibimenyetso no kuduhuza na MAJ,NGO TUBIFASHISHE.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Ubunyamabanga bushizwe guhuza ibikorwa by’abunzi bugomba guhabwa uburyo bw’itumanaho n’inyoroshyangendo kugira ngo abunzi barusheho gukemura ibibazo by’abaturage. ubu bunyamabanga ntabushobozi burahabwa kandi ari urwego rwatuma abunzi barushaho gukora neza.

alias yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Kugira ngo urwego rw’abunzi rukore neza, birasaba ko begerwa n’abakozi b’urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’abunzi ariko aba bakozi bakaba nta buryo bwa deplacement bagira kugira ngo abunzi barusheho kugirwa inama no gukemura ibibazo byabaturage. Ubunyamabanga bushinzwe guguhza ibikorwa by’abunzi bwagombye guhabwa ubushobozi bw;inyoroshyangendo n’itumanaho kuko nirwo rushinzwe abunzi.

ndugu yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Muri iki ikibazo cy’imanza nyinshi ndetse no kongerera abunzi ubumenyi birakwiye ko abaturage bose bamenya na MAJ ndetse bagasobanukirwa n’icyo ikora , kuko usanga keshi badasobukiwe MAJ bigatuma isobanurwa nabi bavuga ko ishinzwe imanza. Umuturage akwiye kumenya ko yifashisha MAJ kugirango asobanukirwe amategeko ajyanye n’ikibazo bafite hatagamijwe kujya munkiko gusa ahubwo bakamenya ko n’ubwunvikane bushoboka,kuko imanza nta mukiro w’undi zi bamuzanira , uretse gutakaza igihe n’amafaranga menshi mu nkiko.Gusa ubushobozi bwa Za MAJ nabwo buracyari buke kugirango zibashe kugera kubaturage benshi, kuko zikorera ku karere kandi burya akarere ni kanini cyane, kandi naho hagera ujijutse ndetse ubasha kubona n’amafaranga y’ingendo,cyangwa imbaraga zo gukora urugendo rw’amaguru abadafite ibyo ntaho bahurira na MAJ. Zikwiye guhabwa ubushobozi cyane cyane deplacement ubundi zigatanga umusaruro ukwiye kandi wubaka igihugu kuburyo bugaragara , wenda amakimbirane yagabanuka Murakoze

jeanne yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka