Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) ahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu

Urukiko Rukuru ruhanishije Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, mu rubanza Ubushinjacyaha bwajuriye burega Ishimwe Dieudonné ku cyaha akurikiranyweho cya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Isomwa ry’uru rubanza ryitabiriwe n’abantu bake ndetse Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko ntibabonetse mu rukiko.

Ishimwe Dieudonné yahamijwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Urukiko rwavuze ko rwafashe icyemezo rushingiye ku nyandiko abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro, na ho izo abakobwa bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko Urukiko Rukuru rusanga yarasambanyije uwahawe Code ya VMF amufatiranye n’intege nke.

Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera uwahawe Code ya VKF wabimushinje ko yakimukoreye inshuro eshatu.

Nubwo yahamijwe ibi byaha bibiri, urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yashinjwe n’uwahawe Code ya VBF wavuze ko yamuhamagaraga mu ijoro amusaba kuryamana na we undi akamuhakanira.

Impamvu urukiko rwamuhanaguyeho icyo cyaha rwasanze ikimenyetso gishingiye ku majwi gitandukanye n’ibiteganywa n’itegeko.

Bitewe n’uko ari ubwa mbere Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) yakoze icyaha, Urukiko rwamugabanyirije igihano, akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Prince Kid aramutse atajuriye mu gihe cy’ukwezi giteganywa n’amategeko, imyanzuro y’urubanza yaba ishobora guhita ishyirwa mu bikorwa.

Uretse ubwo bujurire busanzwe, indi nzira yonyine yaba isigaye ni ukureba niba mu rubanza rwe nta byaba byarirerangagijwe agasaba ko rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka