Imanza zidafite ishingiro zikurura amacakubiri – Guverineri Bosenibamwe

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba abaturage kwirinda imanza zidafite aho zishingiye kuko bikurura amacakubiri mu miryango bikanadinziza iterambere ryayo.

Ibi Guveriniri Bosenibamwe yabitangaje ubwo yarimo gukemura ikibazo cy’isaranganya ry’amasambu ryabaye mu mwaka wa 2010 hagati y’umuryango w’Abasango n’Abahakanyi mu kagali ka Mudakama Umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.

Nyuma y’uko abasango bo kwa Musango bahungiye mu 1959, amasambu yabo yaje gutwarwa n’abahakanyi bo kwa Mpakaniye, nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bwariho icyo gihe. Mu mwaka wa 2010, abasango bahungutse nibwo ikibazo cyatangiye, kiza gukemurwa abagize imiryango yombi basaranganyijwe ubutaka.

Abasango n’Abahakanyi barasaranganijwe, ndetse impande zombi zibyumvikanaho baranabisinyira gusa Pasiteri Hariri Uwangabo, umwe mu bagize Abasango avuga ko kugeza ubu atemera uko byakozwe nyamara nawe yashyizeho umukono ku isaranganywa ry’isambu.
Gusa ibyo Harari avuga bitandukanye n’ibyo abandi Basango bavuga barimo Dr. Gapira Ngabo Uziel uvuga ko nta kibazo bafitenye n’Abahakanyi.

Ati : «Hariri ajya gutumiza Guverineri ngo aze ahangaha yihaye ubwo burenganzira kuko n’ubushobozi yari yarahawe n’umuryango atakibufite. Ikibazo kimaze gukemuka hagati ya bene Musango na bene Mpakaniye zarangiriye aho ngaho ».

Dr Gapira, avuga ko hashize igihe imiryango yombi nta kibazo ifitanye, ahubwo umuntu umwe akaba ariwe utaranyuzwe n’uko ikibazo cy’imiryango cyakemuwe.

Guverineri Bosenibamwe amaze kumva ubuhamya butandukanye ku mpande zombi ndetse akanasobanurirwa uko ibintu byakozwe yavuze ko iki kibazo kirangiye burundu yagize ati « Twaje gusanga ibyo Hariri avuga, atabivugaho rumwe na bagenzi be, tuza kwemeza ko ibyakozwe cyera bifite ishingiro, kandi mu by’ukuri twaje gusanga nta n’ikibazo gihari».

Uhagarariye umuryango w’Abahakanyi Munyankubito Anias, yashimye ubuyobozi bukemura ibibazo nta marangamutima. Imiryango 11 y’Abahakanyi n’imiryango 4 y’Abasango niyo yagabanyijwe isambu ifite ubuso bwa hegitari 20.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo koko Bosenibamwe numuyobozi,azaze adukemurire ibyiwacu Rwamagana aho isaranganya ritemerwa na gato kumiryango imwe nimwe,yewe ninkiko zaho ntizemera isaranganya,aramutse ahagobotse byafasha,kandi aragahora yumvikanisha abantu arakoze cyane.

alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka