Huye: Abaregwa mu rubanza rw’ikirombe cyahezemo abantu, basabiwe igifungo cy’imyaka 10

Ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Huye bwasabiye igifungo cy’imyaka 10 abaregwa mu rubanza rw’ikirombe cyagwiriye abantu batandatu mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, tariki 3 Ukwakira 2023.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye

Bwari ubwa kabiri abaregwa muri uru rubanza bahabwa umwanya wo kwiregura ku byaha by’ubufatanyacyaha ku nyungu bwite, no kuba ibyitso mu cyaha cyo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, baregwa.

Umushinjacyaha yasabiye Major (Rtd) Paul Katabarwa igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 15, asabira na bane bandi bareganwa na bo igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 10, buri wese.

Bahawe umwanya wo kuvuga ijambo rya nyuma ku bwiregure bwabo, muri rusange bagaragaje ko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibimenyetso bifatika ku byo baregwa, ko bwagendeye ku magambo bwumvise gusa, bityo bakaba bakwiye kugirwa abere.

Kimwe mu byo Ubushinjacyaha budafitiye ibimenyetso bagaragaje ni ukuba mu byo baregwa harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nyamara nta cyemeza ko koko hari amabuye y’agaciro yacukuwe mu kirombe cyagwiriye abantu bakahasiga ubuzima, kuko ngo n’umutangabuhamya Ubushinjacyaha bwagaragaje yivugiye ko icyo yabonye ari igitaka.

Ikindi Ubushinjacyaha bwaburiye ibimenyetso ngo ni impamvu nkomezacyaha y’urupfu rw’abantu batandatu baguye mu kirombe kuko n’ubwo aho bivugwa baheze hashyizwe umusaraba, ngo nta cyemezo cya muganga gihamya ko koko bapfuye.

Ubushinjacyaha kandi ngo bwaburiye ibimenyetso iby’uko bariya bayobozi n’abakozi bo mu Murenge wa Kinazi bari ibyitso bya Major (Rtd) Paul Katabarwa bivugwa ko ari we wari nyiri ikirombe kuko n’igihe amaterefone yabo yafatirwaga habuze ibimenyetso by’uko bigeze no kuvugana, kandi ngo ntiwaba icyitso cy’ uwo utazi, mutanavugana.

Major (Rtd) Paul Katabarwa yibukije ko atari azi iby’ikirombe yitirirwa, kandi ko kuba aziranye na Naomie Mukeshimana utaragaragaye ngo abazwe ibyacyo kuko ari we wagiye gusaba uburenganzira bwo kubakira utishoboye no kumushakira amazi, akaza gucukura nyuma, no kuba mu bagikoragamo harimo mwene nyina wabo, bitavuga ko cyari icye.

Ku kibazo cy’umucamanza cyo kumenya icyo avuga ku kuba ubushinjacyaha bwaravuze ko imashini zifashishwaga mu kirombe ari ize, bityo n’ikirombe kikaba cyari icye, Major (Rtd) Katabarwa yasubije agira ati “Nibigaragara ko ari ibyanjye mpanwe.”

Jacqueline Uwamariya we yifuje ko iby’ikirombe cyaguye ku bantu byabazwa uyobora Umurenge kuri ubu kuko ari we byabaye ahari, yibutsa urukiko ko we yari yahagaritse imirimo y’icukura nk’uko bigaragara mu buhamya bw’uwitwa Innocent Nzasingizimana wemeza ko iyo mirimo yayihagaritse ku itariki 10 Werurwe 2021.

Ku kibazo cy’urukiko cyo kumenya iby’ubuhamya bw’umupolisi wabwiye ubugenzacyaha ko nyuma y’uko nka komite y’umutekano bahagaritse imirimo yo gucukura n’ubundi byakomeje, Uwamariya yavuze ko yabyemezwa n’uko uwo mupolisi yazanwa imbere y’urukiko akabyivugira kuko hashobora kuba harabayeho kutamwandikira neza ibyo yavuze, nk’uko byanagaragaye mu buhamya bw’abo bareganwa bagiye basobanura ibyo babwiye ubugenzacyaha bidahuye neza n’ibyari byanditswe.

Liberata Iyakaremye we yavuze ko yakabaye abazwa iby’inzu yubatswe, n’ubwo na yo atigeze amenya ibyayo, kandi ko adakwiye kubazwa iby’ubucukuzi kuko bitari mu nshingano ze.

Gilbert Nkurunziza we yavuze ko afite impungenge ku Bushinjacyaha kuko nta gihe batabusabye ibimenyetso ntashidikanywaho bijyanye n’ibyo baregwa ariko bukaba butarigeze bugaragaza na kimwe, ahubwo bukabikwepa.

Urugero nko ku bijyanye no guhagarika ‘ubucukuzi bw’amazi’ byakozwe na Jaqueline Uwamariya wari Gitifu w’Umurenge, akaba yari amubereye umuyobozi, Ubushinjacyaha ngo bwananiwe gutanga ibimenyetso bifatika by’uko ubucukuzi bwakomeje akiyobora Umurenge wa Kinazi.

Protais Maniriho we yavuze ko ababazwa no kuba amaze amezi atanu afunganywe n’abamuyoboraga nyamara we nk’uwari ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Gahana nta cyemezo yashoboraga gufata, dore ko n’ibyo yasabwaga gukora, ni ukuvuga kubamenyesha ibyari biri kuba, we yabikoze.

Ijambo rya nyuma ry’umushinjacyaha ryo ryabaye iry’uko ibimenyetso by’uko Major (Rtd) Paul Katabarwa ari we nyiri kiriya kirombe bihari, umucamanza akaba azabibona mu idosiye.

Imyanzuro y’uru rubanza izasomwa ku itariki 31 Ukwakira 2023, saa cyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka