Dj Adams arasomerwa urubanza kuri uyu wa kane

Umunyamkuru kuri City Radio, Aboubakar Adams uzwi ku izina rya Dj Adams kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013 arasomerwa urubanza amaze igihe aburana.

Dj Adams mu kiganiro gito twagiranye kuri telefoni yagize ati: “ubu ndumva mfite ubwoba pe bazansomera ejo saa cyenda kandi bansabiye imyaka 20...”.

Muri uru rubanza, Dj Adams arashinjwa gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa wari utarageza ku myaka 18 mu gihe bivugwa ko icyo cyaha cyabaye. Uru rubanza rwatangiye mu mpera z’umwaka wa 2011.

Kugeza ubu, uwo mukobwa bivugwa ko Dj Adams yaba yarateye inda ntarabyara nk’uko Dj Adams yakomeje abidutangariza. Ubwo twamubazaga amakuru y’umwana wabo dore ko inda yo mu mwaka wa 2011 yagombye kuba yaravutse yagize ati: “haha wabonye he inda imara imyaka ibiri itaravuka?...”.

Mu mvugo yo gusetsa (blague) yakomeje avuga ati: “...bazansomera ejo kandi bansabiye imyaka 20 ni ukuvuga ngo nibahita bamfunga nzagaruka mu Rwanda muri 2033 nibwo tuzongera kubonana...”.

Dj Adams ariko n’ubwo yavuze atyo aseka yakomeje adusaba kumusabira kugirango Uwiteka azagaragaze ukuri.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mana yanjye none se mwarimwabona inda itavuka?gusa imana imufashye ariko birababaje cyane, niyihangane nibenshi bazira ubusa cyane ko baba baburana nabaherwe,ariko abo bose bajye bamenya ko giraso yiturwa iyindi,amaherezo bazahemberwa ibyo bakoze naho IMANA yo yabababarira ISI yo izabiturakuko usarura icyo wabimbye ,gusa njye nibaza amaherezo yibi nkayabura aho umuntu ashimishwa numubabaro wamugenzi we ariko bizarangira nubwo bizaba byarakomerekeje benshi,IMANA IZAGUFASHYA YO NTIJYA IGIRA AMARANGAMUTIMA

uwera nadia yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka