Abanyeshuli batwitse ishuli rya ES Byimana bajuririye urukiko umwe ararekurwa

Abanyeshuli bane bahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga icyaha cyo gutwika ku bushake ishuli ryabo rya ES Byimana bajuririye urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza umwe muribo yarekuwe tariki 15/11/2013 kubera ko imyaka ye itamwemerera uburyozwacyaha.

Aba banyeshuli bane tutari buvuge amazina yabo mu itangazamakuru ku bw’uko bakiri mu kigero cy’abana bose bari bajuririye urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza barusaba kugabanyirizwa ibihano cyangwa guhabwa isubikagifungo.

Ubwo basomerwaga icyemezo urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwafashe babiri bagabanyirijwe ibihano basabirwa gufungwa umwaka umwe n’igice.

Uko bari bane umwe muri bo yarekuwe undi ahabwa igifungo cy’imyaka ibiri n’igice bitewe n’uko ariwe wateguye umugambi wo gutwika ishuri ryabo rya ES Byimana ndetse n’uwo mugambi mubisha akawucengeza muri bagenzi be bafatanyije.

Bose bari batandatu ariko harimo babiri bataburanishijwe kubera bari munsi y'imyaka 14.
Bose bari batandatu ariko harimo babiri bataburanishijwe kubera bari munsi y’imyaka 14.

Ubusabe bwabo bwo kugabanyirizwa ibihano babuhawe n’urukiko ariko rubima isubikagifungo ngo kuko uburyo bwiza bwo kubagorora ari ukubaha igihano cy’igifungo bagatekereza ku buremere bw’icyaha bakoze cyagize ingaruka ku Banyarwanda muri rusange.

Nk’uko umucamanza yabivuze mu isomwa ry’urubanza rwabo ngo iyo bataza kuba abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko bagombaga guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 25 hakurikijwe icyo ingingo ya 389 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ku gutwika inyubako n’ibindi bintu ku bushake.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga aho urubanza rwabo rwatangiriye baburanishirijwe mu muhezo ariko nk’uko amategeko abitaganya isomwa ry’urubanza ribera mu ruhame nicyo gituma icyemezo bafatiwe n’urukiko cyamenyekanishijwe.

Ibyahiye birabarurirwa muri miliyoni 700.
Ibyahiye birabarurirwa muri miliyoni 700.

Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana ryahiye ku wa 23 Mata 2013 ryongera gushya ku wa 20 Gicurasi 2013 ndetse na tariki 2 Kamena 2013 ryongera kwibasirwa n’inkongi y’umuriro yaterwaga ku bushake na bamwe muri abo bana bahamijwe icyaha.

Agaciro cy’ibyangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ES Byimana muri izo nshuro eshatu zose karabarirwa mu mafaranga asaga miliyoni 700 y’u Rwanda.

Ubusanzwe bane muri batandatu nibo bagezwaga imbere y’ubucamanza abandi babiri bari munsi y’imyaka 14 y’amavuko bajyanwe mu kigo ngororamuco kugira ngo bagororerweyo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuki amazina y’aba bana agirwa ibanga?

lady yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Aba bagizi banabi ko bakomeze kugirirwa ibanga rikomeye aho ni ubuhoro???????

alias yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka