Abantu bane bishe umuvunjayi w’Umugande bakatiwe n’urukiko

Abanyarwanda bane bakekwaho kwica Dickson Tinyinodi ukomoka mu gihugu cya Uganda wari umuvanjayi ku mupaka wa Gatuna bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rw’Akarere ka Gicumbi.

Mu isonwa ry’urubanza rwari ruyobowe n’umucamanza John Bosco Rutagendwa rwakatiye Nyakagaragu Cosma, Nzamurambaho Jean Pierre na Ntakirutimana Francois igihano cyo gufungwa ubuzima bwose na ho Shabani Harerimana ahabwa igihano cy’imyaka 20 y’igifungo muri gereza.

Nyakwigendera Tinyinodi yishwe mu ijoro rishyira tariki 18/01/2013 ahitwa i Bwafandi mu Murenge wa Rutare, Akarere ka Gicumbi ubwo yari avuye mu Mujyi wa Kigali gushaka amafaranga.

Ngo baramwishe bamwambura miliyoni 200 z’amashiringi ya Uganda barangije bashumika imodoka yari arimo ifite puraki UAM 354 D.

Nyuma y’ubwo bwicanyi bwateye umwuka mubi ku ruhande rwa Uganda ku buryo Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi bahagaritse ingendo zabo mu gihe gito bakekwa ko bagirirwa nabi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka