Abaganga berekanye ko Basabose afite ibibazo byo mu mutwe naho Twahirwa ibye bidasobanutse

Mu rubanza ruregwamo Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa, rurimo kubera mu Rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, abaganga bagaragaje raporo ivuga ko Basabose afite ibibazo byo mu mutwe. Bavuga ko ubwenge bwe bwahungabanye ku buryo agenda atakaza ubushobozi bwo kuba we ubwe (être lui même).

Pierre Basabose ni uwambaye ikoti ry'umukara
Pierre Basabose ni uwambaye ikoti ry’umukara

Bavuga ko nta bushobozi afite bwo gusubiza neza kuko kugira ngo usubize, bisaba ko ubwonko buba bwumvise ikibazo bukagisesengura (traiter l’information), rero we ngo ubwo bubasha bwo kumva no gusesengura ibyo abwiwe ntabwo agifite.

Babajijwe impamvu yari yaratumye Basabose ashyirwa mu bitaro, basubiza ko byatewe na infection yatewe n’igisebe afite kitavuwe neza, ibyo kandi bikaba bifitanye isano n’uburwayi bwa Diyabete yamurenze afite yamaze kugira ingaruka ku bwonko kandi ngo ayimaranye igihe.

Inyangamugayo zababjije kuba atagishoye kwiyitaho niba ari ikibazo gikomeye cyatuma adakurikiranwa, bo basubiza ko ikigaragara ari uko ubuzima bwe bugenda bujya ahabi kurushaho, ku buryo n’indwara ze zituma ntacyo yakwikorera cyangwa yigeza aho. Umuganga umwe ati "Buri kintu cyose agikorerwa n’umuhungu we".

Bamubajije niba ibisubizo byo bitafatika (réponses cohérentes), asubiza ko humvikanamo akenge gato cyane (cohérence très limitée).

Umushinjacyaha yavuze ko Basabose afatwa yari agishoboye kumva no gusubiza, akavuga ko kuba ubu ubushobozi bwo mu mutwe bwe bugenda bugabanuka, Urukiko rwagombye kubihuza byombi kuko kuri we uko kugabanuka k’ubushobozi bidakwiye gutuma badatanga ubutabera.

Nyuma yaho Umushinjacyaha yasobanuye uko uwitwa Doti wavuye muri Gereza, akaza gutoroka Igihugu, ngo yasobanuye inama Pierre Basabose na Twahirwa batumijwemo ya MRND kwa Kabuga, yari irimo Matayo Ngirumpatse na Kajuga bagapanga uko bagomba gutoza interahamwe no kuziha intwaro. Bavuga ko izo ntwaro zatwawe na Pierre Basabose muri Hilux ye.

Pierre Basabose kandi ngo yari yararemye umutwe w’insorere zakomokaga mu Majyaruguru yari yarise "Operation Suicide CDR Kinya." Uyu mutwe na wo ngo wakoreshejwe muri Jenoside cyane.

Ku bijyanye n’abagore, Twahirwa ngo yabafataga nk’abantu akunda ariko batari abo kwizerwa. Ibi ngo yabishingiraga ahanini ku kuba umukobwa wa mbere yakunze, yaranze kubana na we amuhoye ubumuga yari afite. Kuba se yarahisemo gushaka undi mugore ngo yamenye ko bishobora kuba byaratewe nuko se yamenye ko nyina yamucaga inyuma.

Abaganga bavuze ko kubera izo mpamvu Twahirwa ari umuntu bigoye gusobanura uwo ari we, kuko ngo yivuga ashingiye ku muryango wa Habyarimana, ubundi ibindi bigashingira ku mpanuka yakoze. Ngo ntacyo avuga ubona kimushingiyeho we ubwe.

Hagarutswe ku kuba Twahirwa yarishe Abatutsi, agamije kubarimbura kuko yicaga abagore n’abana. Umwe mu batangabuhamya yagaragaje ko Twahirwa yakundaga abagore cyane, bitewe n’ububasha yari afite, bikaba ari bimwe mu byatumaga bamwita Kihebe.

Uyu mutangabumya kandi yagarutse ku rupfu rw’umugore witwaga Maritha n’umwana we, aho ngo Twahirwa yigambaga avuga byose ntacyo yatinyaga kuvuga, bityo ko yaje yigamba ko yishe Maritha, amurashe isasu mu mwanya w’ibanga akamwicana n’umwana we, ngo akaba yaramuhoye ko yanze kuryamana nawe.

Akimara kuvuga uko yigambye kwica uwo mubyeyi n’umwana we, Twahirwa ngo yahise areba impande zombi, yishima mu mutwe, nk’ubuze aho akwirwa maze afata ikaramu atangira kwandika.

Hakurikiyeho umwanya w’ibitekerezo, aho umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, yavuze ko Jenoside bivuze kubanza kwica abagore n’abana kugeza ku wa nyuma.

Twahirwa ngo uburyo yishemo Maritha bakoranaga, ngo ni igikorwa cy’ubugome ndengakamere kigamije kwangiza ibice ubusanzwe bizwiho gutanga ubuzima. Kuba nyuma yo kumwica yarahise yica n’umukobwa we witwaga Korotilida, kwari kugira ngo atazabaza aho nyina ari, yavuze ko ari igikorwa cy’ubunyamaswa, kwica umwana ngo biba bigamije kurimbura burundu.

Urubanza rw’aba bombi rurakomeje humvwa ubuhamya ku byaha bashinjwa, bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka