Ababyeyi b’abana 70 bishwe n’umuti uhumanye bareze Guverinoma n’ikigo cyawukoze

Ababyeyi b’abana 70 bo muri Gambia bishwe n’umuti wo kunywa mu mazi (sirop) w’inkorora wari uhumanye, bishyize hamwe barega Guverinoma ya Gambia na Sosiyete yo mu Buhinde yakoze uwo muti.

Ifoto ya bamwe mu babyeyi bishyize hamwe bakarega Leta ya Gambia mu rukiko
Ifoto ya bamwe mu babyeyi bishyize hamwe bakarega Leta ya Gambia mu rukiko

Ikibazo cy’uwo muti w’inkorora watumijwe mu Buhinde wishe abana muri Gambia, cyabaye mu mezi aheruka y’umwaka ushize wa 2022, aho abana bapfuye nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bitandukanye, birimo no kuba impyiko zabo zarananirwaga gukora, bakagira umuriro utagabanuka ndetse n’ububabare bwinshi.

Abenshi muri abo bana 70 bishwe n’umuti w’inkorora utari ufite ubuziranenge bari bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryavuze ko uwo muti wari urimo uburozi burenze urugero.

Ebrima Sagnia w’imyaka 44 y’amavuko, ni umubyeyi umwe muri abo bana 70 bapfuye bazize iyo miti ya ‘sirop’. Avuga ko ahora yibuka uko umwana we w’imyaka itatu yakomezaga kumusaba ngo amuvane mu bitaro amutahane ajye gukina umupira n’ibikinisho by’amagare n’imodoka kuko yabikundaga cyane, ariko bikarangira apfuye kubera ahanini impyiko zitakoraga.

Sagnia yagize ati “Buri munsi unyibutsa umuhungu wanjye, uko yakomezaga kumbwira ati Papa njyana mu rugo, njyana mu rugo, nanjye nkajya mubwira ko ngiye kumujyana”.

Sagnia ntiyigeze ashobora kujyana umwana we mu rugo uko yabimusaga kuko yarapfuye, ahubwo ubu ari mu bayoboye itsinda ry’ababyeyi bapfushije abana bazize iyo miti aho bareze Guverinoma ya Gambia mu rukiko ndetse n’ibigo byigenga bifite aho bihuriye no gukora uwo muti no kuwukwirakwiza, abo babyeyi bakaba barareze mu rukiko rwo muri Gambia.

Sagnia, avuga ko ababyeyi bakeneye guhabwa ubutabera no guhabwa impozamarira nyuma y’impfu z’abana babo, bigaragara ko zatewe n’uburangare.

Umuti w'inkorora wa Sirop wakorewe mu Buhinde ugahabwa abana muri Gambia urakemangwa
Umuti w’inkorora wa Sirop wakorewe mu Buhinde ugahabwa abana muri Gambia urakemangwa

Ku rutonde rw’abo ababyeyi barega, hari Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Ubutabera zo muri Gambia, inzego zishinzwe gukora no gukwirakwiza imiti ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti muri Gambia(MCA).

Urubanza rwatangiye kuburanishwa ku itariki 21 Nyakanga 2023, ku itariki 24 Ukwakira 2023, byari biteganyijwe ko ruburanishwa mu mizi, ariko nta n’umwe uhagarariye Guverinoma ya Gambia wagaragaye mu rukiko, nk’uko byemezwa na Loubna Farage, umunyamategeko uhagarariye mu rukiko uruhande rw’ababyeyi bapfushije abana bishwe n’uwo muti.

Indi tariki yo kuburanisha yari yashyizwe kuri 7 Ugushyingo 2023, ababuranira Leta ya Gambia, baraboneka mu rukiko, ariko abakoze n’abakwirakwije uwo muti bo ntibaza, biba ngombwa ko umucamanza yongera kwimura iburanisha ry’urwo rubanza avuga ko ruzaburanishwa mu mpera z’uku kwezi k’Ugushyingo 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka