Umwe mu bashinjwa kwica umucuruzi Habimana Sostène yagizwe umwere

Umugabo umwe muri bane bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène, yagizwe umwere naho abandi batatu barimo n’umusilikare umwe, bazasomerwa imyanzuro y’urubanza tariki 06/12/2013.

Harerimana Eric, Habumuremyi Alphonse, Nzita Sisi ndetse n’umusilikare Sgt Ayishakiye Bonaventure, nibo baburanishijwe n’urukiko rwa gisilikare, bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène, wapfuye arashwe tariki ya 15/01/2013, ndetse no gukomeretsa abagabo babiri bari kumwe nawe.

Batatu b’abasivile bambaye imyenda y’icyatsi kibisi naho umusilikare yambaye gisilikare, baburanishijwe kuri uyu gatatu tariki ya 20/11/2013, imbere y’imbaga y’abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ahakorewe icyaha.

Abo bambaye imyenda y'icyatsi kibisi ni bamwe mu bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw'umucuruzi Habimana Sostène. Aha bari bavuye kuburanishwa batashye.
Abo bambaye imyenda y’icyatsi kibisi ni bamwe mu bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène. Aha bari bavuye kuburanishwa batashye.

Nzita Sisi, niwe wagizwe umwere kuko ubwo urubanza rwabaga yahakanye ibyo bamushinja, ubushinjacyaha nabwo bugaragaza ko ibimenyetso byatanzwe bimushinja bitamahama.

Abo batatu bandi bo ubushinjacyaha bubasabira igifungo cya burundu kuko ibyo bashinjwa byose bibahama. Harerimana ashinjwa kuba ariwe warashe umucuruzi Habimana, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa SMG, yari atunze bitemewe n’amategeko. Yemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Umucuruzi Habumuremyi we ashinjwa kuba ariwe wahaye ikiraka Harerimana cyo kwica uwo mucuruzi mugenzi we. Nawe yemera icyaha akagisabira imbabazi.

Umusilikare Sgt Ayishakiye Bonaventure, ushinjwa ubufatanyacyaha kuko ari mu bacuze umugambi wo kwica umucuruzi Habimana Sostène ntiyemera ibyo bamushinja akavuga ko atazi igihe uwo mugambi wacuriwe.

Gusa ariko Harerimana Eric avuga ko yamubonye mu nama zabaga zo gucura umugambi wo kwica umucuruzi Habimana Sostène.

Ubucamanza bugendeye kuri ubwo buhamya ndetse no ku bindi bimenyetso byavuye mu iperereza, buvuga ko umusilikare Sgt Ayishakiye Bonaventure ahamwa n’ibyo ashinjwa kuburyo nawe yahanishwa igifungo cya burundu.

Ubwo bazanwaga kuburanishwa baje muri iyo modoka barinzwe na Military Police.
Ubwo bazanwaga kuburanishwa baje muri iyo modoka barinzwe na Military Police.

Urwo rubanza rwari rwarasubitswe tariki ya 07/10/2013 kubera ko Harerimana Eric, atari afite umuburanira imbere y’amategeko (Avocat).

Urupfu rw’umucuruzi Habimana

Umucuruzi Habimana Sostène yarasiwe muri Santere ya Kurwibikonde, mu karere ka Burera, ku mugoroba, ubwo yari avuye ku mupaka wa Cyanika agana inzira ya Musanze, ari mu modoka ye ya FUSO, yikoreye amasaka yari akuye muri Uganda.

Ubwo yaraswaga yahise apfa ako kanya, abandi bantu babiri yari ahetse barakomereka bajyanwa kwa muganga. Nyuma y’umunsi umwe, bamwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mucuruzi, aribo Harerimana na Habumuremyi, bahise batabwa muri yombi berekwa abaturage.

Ubwo batabwaga muri yombi Harerimana, utuye mu murenge wa Cyanika, yahise yemera icyaha ndetse avuga ko yabikoze abisabwe n’umucuruzi Habumuremyi wakoranaga ubucuruzi na Habimana akamwemerera kuzamuha amafaranga ibihumbi 800.

Umucuruzi Habimana Sostène yararashwe ahita apfa ubwo yari atwaye ino FUSO.
Umucuruzi Habimana Sostène yararashwe ahita apfa ubwo yari atwaye ino FUSO.

Umucuruzi Habumuremyi ngo yicishije Habimana kuko hari amafaranga yari amurimo atamwishyuraga. Habumuremyi, utuye mu murenge wa Cyanika, yavuze ko yari afatanyije ubucuruzi bw’amasaka na Habimana ndetse n’undi mucuruzi witwa Maniriho Innocent.

Ngo bashyize hamwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu yo gukora ubwo bucuruzi ngo ariko baza kutumviraka, yigira inama yo kwicishamo umwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka