Rutsiro: Batanu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri bagejejwe imbere y’urukiko

Abantu batanu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri witwa Dusabeyezu Sehungu Emmanuel bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gihango ruherereye mu karere ka Rutsiro, tariki ya 07 n’iya 09/08/2013 kugira ngo basabirwe kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kubera ibyaha bakurikiranyweho.

Abo ni umuyobobozi w’ikigo cya ES Kabona witwa Babonampoze Leonidas, Rubanda Aloys ushinzwe iterambere n’ubukungu (IDP) mu kagari ka Mberi, Mbonabucya François wabanaga n’umunyeshuri wishwe akaba na mubyara we, ndetse n’abanyeshuri babiri ari bo Siborurema Anastase na Hakizimana Félicien.

Bose uko ari batanu bacyekwaho icyaha cy’ubwicanyi, icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cyakozwe cyangwa kigiye gukorwa hamwe n’icyaha cyo kudatangira amakuru ku gihe nta mpamvu yumvikana kandi afite inshingano zo kuyatanga; nk’uko byasobanuwe n’umushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Gihango, Nteziryimana Silvain.

Umushinjacyaha yavuze ko icyaha cyo kudatangira amakuru ku gihe nta mpamvu yumvikana kandi afite inshingano zo kuyatanga kireba cyane cyane umuyobozi w’ikigo cya Kabona, Babonampoze Leonidas kubera ko uwapfuye yari umunyeshuri w’ikigo ayobora, uwo munyeshuri akaba yari amaze igihe yarabuze, ataboneka mu ishuri, umuyobozi w’ikigo aricecekera kugeza igihe habonetse umurambo we mu cyobo kiri hafi y’icumbi uwo munyeshuri yabagamo.

Rubanda Aloys ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kagari ka Mberi mu murenge wa Rusebeya we ngo yakundaga kuza kuri cantine, aho uwo munyeshuri yabaga ndetse rimwe na rimwe agacururiza Mbonabucya nk’inshuti ye ikomeye.

Abandi banyeshuri babiri ari bo Siborurema Anastase na Hakizimana Félicien bazanywe imbere y’urukiko kuko hari umutangabuhamya uvuga ko yababonye bari aho kuri cantine ubwo nyakwigendera yafatwaga agakubitwa ndetse akinjizwa mu cyumba.

Bose uko ari batanu bahakanye ibyaha baregwa, usibye Babonampoze Leonidas wemeye icyaha cyo kudatangira amakuru ku gihe ariko akavuga ko hari impamvu afite zabimuteye aza gusobanura.

Uko icyaha cyakozwe

Umurambo wa Dusabeyezu Sehungu Emmanuel, wabonetse mu cyobo yapfuye tariki 23/07/2013. Raporo ya muganga yerekanye ko uwo munyeshuri yishwe, umurambo utoragurwa mu cyobo kiri hafi y’iryo shuri.

Yigaga ataha hanze y’ikigo, aho yabanaga na mubyara we witwa Mbonabucya François, akaba yari afite inzu icuruza ibyo kurya no kunywa mu banyeshuri ( cantine) na yo iri hafi y’ikigo, iyo nzu ikaba ari yo bombi babanagamo.

Hari n’umutangabuhamya uvuga ko yahamubonye ku itariki 07/07/2013 nimugoroba, ari na bwo uwo munyeshuri yaburiwe irengero yiboneye n’amaso ye Mbonabucya François arimo gutongana na Dusabeyezu witabye Imana, bapfa amafaranga Mbonabucya yari yamusigiye ngo amucururize muri cantine (yari yamusigariyeho) nyuma agahomba.

Uwo mutangabuhamya yiboneye Mbonabucya akubita Dusabeyezu Sehungu Emmanuel urushyi ruramuzungereza, agwa hasi, noneho aramuterura amujyana mu cyumba cy’iyo nzu ya antine babanagamo, arakinga.

Amaze kumwinjiza mu cyumba, umutangabuhamya yumvise amukubita ikindi kintu, noneho wa munyeshuri ataka avuga ko yishwe na Mbonabucya, na Rubanda Aloys hamwe n’abandi bantu atazi.

Uwo mutangabuhamya avuga ko Mbonabucya yari kumwe na Rubanda Aloys, aho kandi hakaba hari uwitwa Siborurema Anastase na Hakizimana Félicien n’abandi bantu atashoboye kumenya neza ako kanya.

Mu rugo iwabo wa nyakwigendera na bo bavuga ko mu byumweru bibiri yamaze yarabuze atigeze ahagera. Ngo nta n’ubwo bigeze bamenya ko yabuze ndetse ngo nta n’ubwo bari bazi ko yiga ataha hanze y’ikigo, yemwe ngo ntabwo bari bazi ko mubyara we yamuhamagaye ngo aze babane, bagakeka ko mubyara we yamwiyegereje afite umugambi wo kumwambura ubuzima.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu cyobo cyahoze ari umusarane nyuma y'iminsi 16 yaraburiwe irengero.
Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu cyobo cyahoze ari umusarane nyuma y’iminsi 16 yaraburiwe irengero.

Mu kwisobanura, umuyobozi w’ikigo cya ES Kabona yavuze ko icyaha ashinjwa cyo kudatangira amakuru ku gihe atari byo kuko yabimenye ku itariki 10/07/2013 hashize iminsi itatu umunyeshuri abuze, ahita ahamagara umuturanyi w’ababyeyi be kuko nta numero za telefoni z’ababyeyi be yari afite, ngo ababwire ko umwana atakiri kuza ku ishuri.

Umuyobozi w’ikigo yemera ko yatinze kubimenyesha izindi nzego kuko ngo yari ategereje ko mu muryango iwabo bamubwira niba baramubonye cyangwa se niba baramubuze.

Mbonabucya François wabanaga na nyakwigendera we yisobanuye avuga ko ku itariki 07/07/2013 atari ahari, ahubwo ko yahageze bukeye bwaho ku itariki 08/07/2013 asanga inzu babagamo irafunze, akeka ko Dusabeyezu yajyanye urufunguzo mu ishuri, ategereza ko abanyeshuri bataha.

Amasaha yo gutaha ageze yaramutegereje aramubura, abaza bagenzi be aho asigaye, bamubwira ko ntawe babonye.

Mbonabucya ngo yafunguye urugi arwishe yinjiramo, ageze imbere asanga ibicuruzwa byashize hasigayemo amandazi 20 gusa. Igikoresho gifotora, telefoni n’igikombe babikagamo amafaranga na byo ngo nta byari bihari.

Mbonabucya yahise abwira abahungu bari bazanye ko Dusabeyezu yamwibye agahita atoroka, nuko abimenyesha abantu batandukanye barimo bashiki be babiri, Rubanda Aloys ndetse na nyina wa Mbonabucya ko yamwibye akaba atazi aho yahise ajya.

Rubanda Aloys n’abanyeshuri babiri ari bo Siborurema na Hakizimana bavuze ko ibyo umutangabuhamya uvuga ko yahababonye ubwo Mbonabucya yagiranaga amakimbirane na Dusabeyezu tariki 07/07/2013 atari byo kuko uwo munsi batigeze bahagera.

Ibyemezo by’urukiko

Mu gusuzuma niba hari impamvu zikomeye zatuma abakekwa bafungwa by’agateganyo, urukiko rwasanze umuyobozi w’ikigo yaragize uburangare kubera ko yatinze kumenya amakuru ku rupfu rw’umunyeshuri we n’aho ayamemyeye agaterefona gusa ubundi akarekera.

Iyo ngo ni impamvu yatuma akekwaho icyaha akurikiranyweho kandi na we yiyemereye. Kuba atari impamvu ikomeye cyane, dore ko n’icyaha akekwaho gihanishwa igihano cy’ihazabu gusa, urukiko rwemeje ko arekurwa maze agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rwasanze Mbonabucya François, ari we wabanaga na nyakwigendera ashobora kuba yaragarutse aho babaga maze yasanga ibintu bye umwana yarabinyereje akamwica, ibi bikaba byahuza n’imvugo z’umutangabuhamya wamubonye kandi akamwumva ari kwica uwo mwana.

Kubera ko yanahamagaye Rubanda Aloys kuri telefoni, urukiko rwasanze iryo tumanaho ryabo no kuba umutangabuhamya yarababonye bari kumwe mu gihe uwo mwana yicwaga byahuzwa maze na bo bagakekwaho urwo rupfu.

Siborurema Anastase na Hakizimana Félicien biga mu kigo cya ES Kabona, kuba umutangabuhamya yemeza ko umwana yicwa na bo bari bahari, izo ngo ni impamvu zikomeye zituma bose bakekwaho urupfu rwa Dusabeyezu Sehungu Emmanuel.

Urukiko rwemeje ko bose uko ari bane bagomba kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi kumwe muri gereza ya Gitarama kugira ngo batazatoroka mu gihe cyose hagikorwa iperereza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ICYO NABISABIRAGA NUKO MWAJYA MUTUGEZAHO AMAKURU UMUNSI K"UMUNSI.

NTEZIRYIMANA AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

ntabwo byumvikana uko uwo mutangabuhamya yumvise umuntu ahohoterwa bikagera aho umuntu aburirwa irengero, agategereza gutanga amakuru mu rukiko. mwatubwira icyo abivugaho. abo bantu ntarundi rubanza rukwiye babakatire niba ibivugwa aribyo, ariko urupfu ruri hagati yabo babanaga, Birababaje cyane ,ntabwo u twanda rwakubakwa n’abantu nkabo.

alias yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

ese ko numva uyumutangabuhamya wagira ngo niwe ahubwo wamwishe! nonese niba ibyo byose yarabyumvise kuki we atatabaye cgangwa ngo atabaze! ngo "yumva ataka cyane amukubise ikintu mumutwe avuga ngo yishwe na....! ubuse mu byukuri uyu mutangabuhamya we yari hehe ku buryo we yabyumvise byose gutya hanyuma akanuma igihe kingana gutyo??!!! its not clear

alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

RIP bakwishe nabi mana, imana ikwakire iguhoze ikuvure n’ubwo bubare wapfanye.

urugwiro yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

Birababaje kubona hari abantu bagifite imyumvire imeze gutya. Bariya bana niba batari bazi umugambi wo kwica nyakwigendera kandi bakaba baramubonye akubitwa nyuma akabura mu kigo ntibatangaze ko babonye akubitwa bagpmba kubihanirwa. Uwo mucuruzi nawe uhakana ko muri iryo joro atarahari azagaragaze aho yari ari nabo bari kumwe nibyo barimo bakora. Kandi birimvikana ko niba umuntu yariciwe minzu agasohorwamo uwamwishe byumvikane ko mawe yasohotse bivuga ngo haramutse habonetse abantu babonanye muri iryo joro basobanura amasaha babonaniyeho ndetse bagasobanura na gahunda bari bafitanye soite niba kubonana byatunguranye cg bari basanzwe bahanye gahunda.
Ababikoze abaribose bamenye ko urukuta rw’amategeko ruhari kandi ko batazarurenga.Umuryango wa nyakwigendera wihangane.

Marcel yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

Iyo mbwa rubanda ukuntu yize muri g s gisovu ari umukene wo kubabarirwa none koko yishe uwo mwana nakanirwe urumukwiye.

Inuma yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka