Rubavu: Umusirikare warashe abantu mu kabari yagejejwe imbere y’ubutabera

Kaporari (Cpl) Habiyambere Emmanuel ukurikiranyeho icyaha cyo kurasa abantu mu kabari ka Caribana mu mujyi wa Gisenyi mu rucyerera rw’itariki ya 22/9/2014, kuri uyu wa kabiri tariki ya 07/10/2014 yagejejwe imbere y’ubutabera kugira ngo akurikiranweho ibyaha aregwa.

Mu rubanza ruyobowe na Maj Bérnard Hategekimana rwatangiriye mu rukiko rw’ibanze rwa Rubavu ku isaha ya saa sita n’iminota 51, Cpl Habiyambere yemera icyaha cy’ubwicanyi n’ubwinjiracyaha abigambiriye, ariko akavuga ko akeneye umwunganira mu mategeko bitewe n’uko nawe yasagariwe.

Cpl Habiyarembere yemeye icyaha aregwa ariko avuga ko akeneye umwunganizi mu mategeko.
Cpl Habiyarembere yemeye icyaha aregwa ariko avuga ko akeneye umwunganizi mu mategeko.

Cpl Habiyambere avuga ko mbere yo kugira ngo azane imbunda yahohotewe birimo gukubitwa no kwamburwa telefoni zigendanwa ebyiri n’amafaranga, cyakora ngo abo yishe sibo babikoze.

Uru rubanza rwari ruteganyijwe kumara iminsi ibiri ariko ntirwashoboye gukomeza kuko Cpl Habiyambere atarabona umwunganira kandi amwemererwa n’amategeko.

Urubanza rwimurirwe tariki ya 12 kugera 14/11/2014, Perezida w’urukiko Maj Hategekimana akaba yibukije Cpl Habiyambere ko agomba gushaka umwunganira mu mategeko kugira ngo ziriya tariki urubanza ruzashobore kuba, kuko nizigera atarabona umwunganira azaburanishwa ntawe afite.

Aha yari asubiye mu modoka nyuma y'uko urubanza rusubitswe.
Aha yari asubiye mu modoka nyuma y’uko urubanza rusubitswe.

Mu rubanza rutaha abaregera indishyi bangirijwe n’abahohotewe basabwe kuzarwitabira ndetse bakazatanga ikirego cyo kwaka indishyi z’akababaro, nk’uko bamwe bari babigaragaje mu rukiko harimo Noheli Sareh wari umutetsi mu kabari ka Caribana Pub warashwe mu itako, umuryango wa Niyoyita Jean Claude w’imyaka 31 warashwe na Cpl Habiyambere akitaba Imana nawo ukaba wasabwe kuzatanga ikirego.

Umuryango wa Niyoyita Jean Claude warashwe agapfa ntiwabonetse mu rukiko, bamwe mu bo mu muryango we batangarije Kigali today ko batamenyeshejwe igihe urubanza ruzabera.

Benshi mu basirikari bakorana bari baje mu rubanza rwe.
Benshi mu basirikari bakorana bari baje mu rubanza rwe.

Bakomeza bavuga ko n’ubwo Niyoyita yitabye Imana ngo icyo bashaka ni uko ubutabera bukora akazi kabwo.

Mu cyumba cy’urubanza, abasirikare basanzwe muri batayo 73 bakorana na Cpl Habiyambere bari buzuye icyumba n’ibikoresho byabo, benshi bababajwe n’ibyo mugenzi wabo yakoze. Urubanza rwasubitswe saa saba n’iminota 16.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka