Nyamasheke: Urukiko rwemeje ko Ndagijimana na Ntaganzwa baburana bafunzwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano mu karere ka Nyamasheke rwategetse ko Ndagijimana Jean Pierre wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ndetse na mugenzi we Ntaganzwa Antoine bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gushaka indonke, bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 31/10/2013 nyuma y’uko Ndagijimana Jean Pierre na Ntaganzwa Antoine bari baburanye ku wa Gatatu, tariki ya 30/10/2013 basaba ko bafungurwa bakaburana bari hanze.

Muri uru rubanza, ubushinjacyaha burega Ndagijimana icyaha cyo “gusaba, gusezeranywa no guhabwa impano” na Sosiyete SOCODIF yari yatsindiye isoko ryo gukora umuhanda Hanika – Cyivugiza mu karere ka Nyamasheke, kandi bugakurikirana Ntaganzwa Antoine nk’umufatanyacyaha wa Ndagijimana mu kubikuza amafaranga agera kuri miliyoni 17 yatanzwe na nyir’iyo sosiyete.

Mu rubanza rwabaye ku wa gatatu, tariki ya 30/10/2013, ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku itariki ya 4/10/2013 nyir’iyi Sosiyete SOCODIF witwa Rutabanana Jean de Dieu yahaye Ndagijimana sheki ya miliyoni 10 ariko ngo iyo sheki nta zina ryari ryanditseho.

Ndagijimana ngo yifashishije Ntaganzwa bajyana ku Ishami rya Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) rya Rusizi maze uwo Ntaganzwa Antoine aba ari we wandikwa kuri iyo sheki ahabwa amafaranga.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragaje, ngo ubwo buryo bwongeye gukoreshwa ku itariki ya 14/10/2013, na none Rutabana yongeye guha Ndagijimana sheki ya miliyoni 7 ariko na bwo iyo sheki itanditseho izina, maze na bwo ngo Ndagijimana yifashisha Ntaganzwa Antoine yandikwa kuri sheki aba ari we ufata ayo mafaranga, nk’uko ubushinjacyaba bwabigaragaje mu rubanza.

Ibi kandi byaje gukurikirwa no gutabwa muri yombi kwa Ndajimana Jean Pierre tariki ya 17/10/2013 ndetse na Ntaganzwa Antoine, nyuma y’uko inzego z’iperereza zari zimaze kubona ibyo bimenyetso.

Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo izo sheki zanditseho Ntaganzwa Antoine ariko ngo ni iza Ndagijimana Jean Pierre yahawe na nyiri SOCODIF nk’indonke ku bw’ububasha yari afite nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke. Ku bw’ibyo, bugasaba ko yaburana afunzwe ngo kuko aramutse arekuwe akaburana ari hanze yakwica ibimenyetso.

Ndagijimana Jean Pierre wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Nyamasheke.
Ndagijimana Jean Pierre wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke.

Ku ruhande rw’abaregwa, Ntaganzwa Antoine yireguye abwira urukiko ko izo sheki yazihawe na Rutabana koko kandi ngo yazimuhaye amwishyura inzu baguze binyuze mu masezerano yo kumvikana atanditse (contrat moral).

Uyu Ntaganzwa yari yasabye urukiko ko yakomeza kuburana ari hanze ndetse akavuga ko mu gihe amaze afunzwe yagiye atotezwa ndetse agaterwa ubwoba ngo avuge ko izo sheki ari iza Ndagijimana Jean Pierre.

Ndagijimana Jean Pierre wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, we yari yireguye avuga ntaho ahuriye n’izo sheki cyakora ngo yahuje Rutabana na Ntaganzwa kugira ngo bagure inzu kuko batari baziranye. Ndagijimana kandi yemera ko yamufashije mu bihe bitandukanye kwandika kuri izo sheki ngo kuko Ntaganzwa atazi kwandika neza.

Aha, Ndagijimana yasobanuye ko bwa mbere yahuriye na Ntaganzwa muri Banki ya KCB/Rusizi buri wese agiye muri gahunda ze maze akamufasha kumwandikira kuri sheki, cyakora akavuga ko bwa kabiri bajyanye mu buryo bwo kumufasha.

Ndagijimana Jean Pierre yasabaga urukiko ko yaburana ari hanze ngo kuko adashobora gucika kandi akavuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ngo akaba yaratewe ubwoba abwirwa ko kugira ngo afungwe byaturutse “hejuru” ariko ngo we aho “hejuru” ntahasobanukirwe.

Mu busesenguzi bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano, ngo rwasanze nubwo Ndagijimana na Ntaganzwa bahakana ibyo baregwa, ariko ngo kuba Ndagijimana yiyemerera ko mu bihe bitandukanye ari we wagiye yandikira Ntaganzwa kuri sheki itari yanditsweho n’uwayitanze, ndetse ngo Ntaganzwa uvugwa akaba nta masezerano agaragaza y’ubugure bw’iyo nzu.

Kuba kandi mu bushakashatsi bwakorewe mu Kigo cy’Itumanaho cya MTN, bigaragara ko nta kuvugana kwigeze kubaho hagati ya Rutabana na Ntaganzwa ahubwo ko muri ibyo bihe (kuva tariki ya 1/10 kugeza ku ya 15/10/2013); habayeho kuvugana kwa Rutabana (SOCODIF) na Ndagijimana inshuro zigera kuri 13; Urukiko rwahaye agaciro impungenge z’ubushinjacyaha bukeka ko haba harabayeho icyo cyaha umwe muri aba bagabo ari “icyitso cy’undi”.

Ku bw’ibyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano rwafashe icyemezo cy’uko Ndagijimana Jean Pierre na Ntaganzwa Antoine bagomba gukurikiranwa bafunzwe kandi muri gereza, maze rutegeka ko bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Abafatiwe iki cyemezo bafite uburengenzira bwo kukijuririra mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Ndagijimana Jean Pierre yatawe muri yombi tariki ya 17/10/2013 nyuma yo gusezera ku bunyamabanga nshingwabikorwa bw’akarere ka Nyamasheke tariki ya 15/10/2013.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

NDAGIJIMANA YARI YARAGIZE UMUCO KURYA RUSWA IKI NICYO GIHE CYE CYO KUBIRYOZWA NTAKO ABAGENZUZI N’ABAKOZI BA FINANCE KUKO BARI BAMUBANGAMIYE BATAMUGIRAGA NGO ABIREKE ICYO YAKOZE NI UKUBAHIMBIRA AMAKOSA BAKIRUKANWA. IMITUNGO NI MYINSHI YAGIYE AYANDIKA KUBANDI BANTU NKA BARAMU BE NABANDI BANTU NKA MANA JANSI HARIMO AMASHYAMBA N’IMIRIMA MUBIKURIKIRANE.

NKULE yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Reka twongere gushima uwatanze iyi nkuru, azahamagare numero 0788891794. azahita abona undi wiyitako ahagarariye iriya SOCODIF. naho Rutabana we ayihishe inyuma kubera amanyanga menshi agira, i Huye ho bamuzi ntashobora no kongera kubeshya ngo arapiganirwa no mu isoko na rimwe kuko bamenye ko company ari baringa. uziko ubajije uriya J.De Dieu icyo SOCODIF bivuga birambuye atabikubwira? abanyarwanda barasobanutse ntibakabeshywe.basomyi musesengure namwe muzatubwira.
icyaha kiraryana niba umuyobozi yarariye niyemere ahanwe, kandi yishyure,

twe turareba uwashutse, kuko uzana icyago niwe uzabona ishyano kuza byo ntikizabura kuza, ziriya 17ni nyinshi nubwo zitakubuza umugati cg ngo zikubuze n’ijuru usibyeko rizinjira bake

Jose yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Ariko rero biratangaje, inzu igurwa gute nta masezerano? kangahe se bagiye bahurira ahatandukanye? ariko ubundi iyo company muvuga ibaho?ni hehe yakoze ibijyanye n’umuhanda?uretse gutanga amahene no kugemurira abari mu mirimo nsimburagifungo ikindi ni uko uwo uvuga ko yaguze inzu urebye neza wasanga itamwanditseho nkuko yabigize akamenyero kugirango ahishe umutungo we uwo bashakanye, ubu yamaze guhambirizwa.icyo mbona cyo tekinike yo rwose irimo. iyo mugera aho abarizwa. ubugenzacyaha nibukore akabwo

Alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Aya namatiku yo muturere Babura gukora ngobazamure
abaturage bakirirwa muri munyangire.Izimanza ntizakago
byekumara iminsi itatu imanzazimwe Leta isohora
Amafaranga menshi kandi zidafatika.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Uru rubanza rurimo ibidasobanutse:

1.Nyiri Sosiyete SOCODIF witwa Rutabanana Jean de Dieu we ko adafunze niba icyaha baregwa ari ruswa, kuko utanze ruswa ahanwa kimwe n’uwayihawe,
2. Iyo nzu bavuga koko ko yagurishijwe Rutabanana Jean de Dieu niba ihari murumva aba bantu atari abere. Ahubwo iyi nkuru yari kuba yuzuye iyo bajya kureba aho iyo nzu iherereye bagatohoza amakuru yayo...naho ubundi harimo tekiniki!!!

Ibazenawe yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Nonese kuki uwatanze aya mafaranga we atafashwe? Itegeko rihana ruswa rivuga ko uwatanze n’uwakiriye ruswa bahanwa kimwe.
Ngo baguze inzu nta masezerano yanditse bagiranye? Icyo ni ikinyoma . Biragaragara ko abo bagabo bombi biregura babeshya, ariko rero na Rutabana Jean de Dieu nakurikiranwe

Mugisha Igor yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka