Nyamasheke: Umukozi wa Banki ya Kigali yakatiwe gufungwa iminsi 30
Uwahoze ari umukozi wa banki ya Kigali, akaba n’umucugungamutungo w’ishami rya Nyamasheke ahitwa mu i Tyazo, yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 n’urukiko rwa Rusizi , mu gihe agitegereje kuburana mu mizi ku byaha ashinjwa.
Rwaka Iyamumpaye Marcellin wari umucungamutungo wa Banki ya Kigali ishami rya Nyamasheke, mu mwaka wa 2012 -2013 yatawe muri yombi ku itariki ya 26 Ukwakira 2014 aho yari yarahungiye mu karere ka Rubavu ahita azanwa aho yakoreye icyaha mu karere ka Nyamasheke.
Rwaka akurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano , kunyereza umutungo no konona umutungo wa banki yakoreraga.
Rwaka akurikiranyweho gukora ibi byaha ashinjwa gufunguzaga konti mu izina ry’undi muntu, hanyuma akigurizaho amafaranga miriyoni 5, nyir’ukwandikwaho konti yaje kwaka inguzanyo muri banki bamubwira ko asanzwe afite inguzanyo akavuga ko atigeze asaba inguzanyo, biza gutahurwa ko byakozwe n’umucungamutungo wa banki ku bwende.
Mu gihe yaramuka ahamwe n’ibyo ashinjwa yazakatirwa igifungo cy’imyaka itanu kugera ku myaka irindwi ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 kugera kuri miriyoni 3.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|