Nyagatare: Banyereje miliyoni zisaga 275 muri Duterimbere IMF Ltd

Kuri uyu wa gatatu abari abakozi 6 ba kanki ya Duterimbere ishami rya Nyagatare, Kabarore na Gahini muri Kayonza bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare bashinjwa kurigisa umutungo wa Duterimbere usaga amafaranga miliyoni 275.

Muri aba bakozi baregwa harimo bane bamaze gutoroka ubutabera; hararegwa kandi abaturage batanu bagiye bahabwa amafaranga y’inguzanyo mu buryo budasobanutse bwa baringa. Bose uko ari 11 bahakana ibyaha baregwa.

Uwari umucungamutungo wa Duterimbere mu ntara y’uburasirazuba, Rutabayiru Appolinaire, uvuga ko ibi byose atazi uburyo byakozwemo.

Abandi bose higanjemo abakoraga kuri Guichets (Cashiers) bo bavuga ko igihe babaga batanga amafaranga ku bakiriya babaga bamaze kugenzura ko bayakwiye kandi bayafite kuri konti zabo cyangwa bamaze kuyabashyiriraho nk’inguzanyo. Gusa bose bahuriza kukuba barayobewe uburyo ayo mafaranga yanyuzwaga muri Login/Password (cyangwa umubare w’ibanga wabo).

Ikirango cya Duterimbere IMF ishami rya Nyagatare.
Ikirango cya Duterimbere IMF ishami rya Nyagatare.

Abaturage bakekwaho kuba barafatanyije mu kurigisa umutungo wa Duterimbere, ibyo byose babigeraho ari uko bahimba inguzanyo zatanzwe zidafitiwe dosiye ni ukuvuga inguzanyo za baringa (credits fictifs), zigera kuri 72 zasohokeyeho umutungo wayo ungana na miliyoni 275, 115, 600Frws abikujwe n’abaturage.

Inguzanyo uburyo itangwamo, habanza icyo bita montage ya credit ikorwa na Agent de Credit (utanga inguzanyo), akakira dosiye isaba inguzanyo, dosiye igategurwa, igashyikirizwa Gerant agakora icyo bita Approbation (kuyemeza), igasubizwa kwa Agent de Credit niba yemejwe uyu agakora icyo bita Deboursement (kuyitanga), nta credit isohoka Gerant adakoze approbation, kandi izo nguzanyo zose za baringa ngo zatanzwe zikorewe muri login/ Pass word/ mot de pass/ ya Rutabayiru uyobora Duterimbere mu ntara y’uburasirazuba ndetse ubwe ahindura izina rya cooperative Duterimbere- Bahinzi ayita Twisungane Cooperative tariki ya 13/2/2014.

Mukantaganira Christine wari comptable kuri Guichet ya Nyagatare we ngo yahinduye amazina y’abakiriya ku ma compte 33, yibiweho/anyujijweho amafaranga angana 130 856 000frw ku matariki atandukanye ikorewe muri login ye.

Nkundakozera Jean Paul umwe mu bantu 3 bakoraga kuri guichet ya Nyagatare, amafaranga yose yahatangiwe aturuka ku nguzanyo za baringa niwe wayatanze atabanje gusaba ibyangombwa abayatwaye, urugero hari amafaranga 4,432,000 Frws yahaye uwitwa Uwayisenga Berthirde nk’inguzanyo ya baringa ya Maize Growers Cooperative, Uwayisenga arayatwara nk’uko byagaragazwaga na bordereau iyabikuza. Gusa we ibi akaba yarabihakanye ariko yanga no kugaragaza agatabo ke afatiramo amafaranga.

Tumwine Paul wkoraga kuri guichet ya Gatsibo ashinjwa gufatanya na Agent de credit wa Gatsibo (KABERA Jules we watorotse) agaha abaje kubikuza ayo mafaranga ava ku nguzanyo za baringa amaze kubivugana na Kabera Jules kuri telefone agahita abaha amafaranga nta cyangombwa na kimwe ababajije nta n’irindi genzura akoze mbere yo gutanga ayo mafaranga.

Urugero ni amafaranga 3.800.000Frws yahaye Mukankusi Annet umwishingizi wa Murekatete Odette, amuha agatabo ke bagakoresha mu kugacishaho amafaranga ya Duterimbere Odette atabikije, Mukankusi Annet ayahabwa na Tumwine Paul ngo ni ay’inguzanyo, itarasabwe na nyiri Compte abonye ko byamenyekanye yihutira kuyishyura.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

Uwitwa Umutoni Jeanette, we yafunguje konti muri Duterimbere bayitirira Cooperative JYAMBERE MUHINZI, tariki ya 27/02/2014 ishyirwaho inguzanyo ya Balinga ya 6 855 600frw bikozwe na TUMWINE Paul, Umutoni yabazwa aho agatabo ke kari, akavuga ko gafitwe na Mukankusi Annet, yabazwa ko yaba azi iyo nguzanyo y’iyo cooperative agahakana ko byose ntacyo azi, babazwa ako gatabo aho kari ngo hamenyekane uwafashe iyo nguzanyo, ntibakagaragaze.

Na none kandi Tumwine Paul yahaye Bajeneza Dismas wiyise Murima Dismas nk’uhagarariye Cooperative SUSURUKA 1.650.000Frws kuri agence ya Gatsibo, ayatwara nta gatabo n’irangamuntu amubajije, Bajeneza Dismas na none yahawe amafaranga 3.000.000Frws kuri agence ya Gahini yiyise Murima Dismas nk’uhagarariye na none Cooperative SUSURUKA nk’uko procuration y’impimbano ibigaragaza.

Aya mafaranga Bajeneza yayahawe na Kaberuka Julius wakoraga kuri Guichet abisabwe na Ndayisaba Jean Bosco wari ushinzwe inguzanyo kuri agence ya Gahini, ayamuha atagenzuye amazina n’irangamuntu ko bihura n’agatabo dore ko Bajeneza Dismas, avuga ko nta ndangamuntu afite yanditsemo Murima ndetse ko nta na cooperative Susuruka abamo ko atanayizi.

Icyaha cyo kunyereza umutungo ndetse n’icyo guhimba inyandiko ndetse icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kurigisa umutungo ndetse n’icy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo guhimba inyandiko, gihanishwa ingingo za 98, 325 al 1 n’iza 609 ndetse na 610 z’itegeko ngenga n° 01/2012/ol ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Ubushinjacyaha buhagariwe na Ruganza Bin Seba, bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare gufunga abakekwaho icyaha by’agateganyo kubera ko baramutse bakurikiranywe bari hanze batoroka ubutabera dore ko hagikorwa n’iperereza kubagize uruhare mu kurigisa umutungo wa Duterimbere ndetse ko n’inyito y’iki cyaha ishobora guhinduka kubera icyaha cyakozwe ari mu rwego rw’ ikoranabuhanga.

Umucamanza Hategekimana Dani asoza iburanisha ku ifunga n’ifungura yemeje ko ruzasomwa tariki 25/4/2014 sa munani z’amanywa. Uru rubanza rwatangiye saa mbiri za mu gitondo rusoza iburanisha saa kumi n’imwe n’igice.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka