Kimihurura: Ubuyobozi bw’akagari burasaba ubufasha mu gukemura ikibazo cy’abaturanyi baburana inzu

Ubuyobozi bw’akagari ka Rugando mu murenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo, buratabariza ikibazo cy’ikibanza kiburanwa n’umusaza Mugiziki Aloys na Fred Ntagungira Alias Rushirabwoba kuko ngo gishobora gutuma umwe muri bo ahasiga ubuzima.

Mu ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bw’umurenge wa Kimihurura tariki 23/07/2013, ikandikwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugando Kagaba John Baptiste, ivuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera kuko gishobora guhitana ubuzima bw’umuntu.

Iyi baruwa Kigali Today ifitiye kopi igira iti “ Bwana munyamabanga, hamwe n’iyi baruwa, nkuko ubuyobozi bw’akagari bwakomeje kubibagezaho, bubasaba ubufasha ku kibazo kiremereye cyane cya Mugiziki Aloys na Fred Ntagungira Alias Rushirabwoba ko ubu noneho bigeze mu ntera ikomeye bishobora kuviramo umwe kuhasiga ubuzima bwe”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugando avuga ko yagiye gufata icyemezo cyo kwitabaza inzego zimukuriye, nyuma y’aho tariki 16/07/2013 Ntagungira Fred azaniye n’abakarani bari kumwe n’abapolisi ndetse n’umuhesha w’inkiko baje gusenya inzu ya Mugiziki iri muri iki kibanza baburana kiri mu kagari ka Gasasa.

Ati “baraje basanga umupangayi wari muri iyi nzu, bafata ibintu byo mu nzu byose babijugunya hanze, nyamara nta muntu numwe bari babimenyesheje, aha abaturanyi ba Mugiziki bahise bahaguruka baravuga ngo hagire uwibeshya akoze ipiki kuri iyo nzu bamwereke”.

Ikibanza cyubatsmoe iyi nzu cyateje amakimbirane hagati y'abagabo babiri bakiburana.
Ikibanza cyubatsmoe iyi nzu cyateje amakimbirane hagati y’abagabo babiri bakiburana.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba bantu bahengereye amasaha ubuyobozi buba buri mu kazi, baza gusenya iyi nzu, ku bw’amahirwe ngo hahingutse umuyobozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abona hari ikibazo gikomeye , ahamagara inzego z’ubuyobozi zose asanga zitazi iki kibazo cyo gusenya iyi nzu, ahagarika abari bagiye gusenya kugirango bazane icyangombwa kibibemerera.

Ubwo twageraga kuri iki kibanza, abaturage bahatuye bavugaga ko batazemera ko uyu musaza Mugiziki yamburwa umutungo we kuko bo bazi neza ko aho hantu ari ahe ahubwo ko bashaka kuhamuhuguza.

Iki kibazo cy’imaze imyaka ine, tariki 05/05/2010 nibwo urukiko rw’isumbuye rwa Gasabo rwari rwanzuye ko ikibanza kigomba guhabwa Ntagungira Fred, ariko ahandi hose uyu musaza yari yaramutsinze.

Uru rubanza rukimara gusomwa, abaturanyi ba Mugiziki banze ko iyi nzu ihabwa Rushirabwoba bandikira inzego zitandukanye basaba ko Mugiziki yarenganurwa, aho bemeza neza ko iyi nzu yubatse mu mudugudu wa Gasasa, akagali ka Rugando umurenge wa Kimihurura, ari iya Mugiziki.

Uru rwandiko rwanditswe tariki 08/02/2012, ruragira ruti “kuwo bireba wese, twebwe abaturage ba Ntagungira Fred na Mugiziki Aloys, tumaze kubona ikibanza cyubatsemo inzu bareganiraho, umwe avuga ko ari ahe undi akavuga ko ari ahe, turasanga harabayeho akarengane kuko Ntagungira Fred urukiko rwamuhaye ibitari ibye”.

Aba baturage mu rwandiko rwabo, bakomeza bagira bati “tukaba tuvugisha ukuri ndetse tukaba tubasaba kugera aho ngaho ikiburanwa kiri natwe duhari tukabyemeza, maze ubutabera bukimakazwa, ikinyoma kigakubitirwa ahagaragara”.

Ndagijimana Gaspard umwe mubasinye kuri uru rwandiko, avuga ko batigeze bishimira imikirize y’uru rubanza. Ngo kuko guhera mu bunzi kugera ku rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, Mugiziki Aloys yatsindaga Ruzirabwoba Fred Ntagungira, ariko batungurwa no kumva urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruvuga ko Ruzirabwoba atsinze Mugiziki.

Gacamumakuba Emmanuel, nawe ni umuturanyi w’iyi miryango, avuga ko icyababaje cyane ari uko bagiye gutanga ubuhamya mu rukiko, urukiko rukabaheza nyamara rukakira abatangabuhamya ba Ruzirabwoba.

Ubwo twasangaga umusaza Mugiziki ku nzu avuga ko ari iye, yagize ati “rwose ubu nanjye mfite impungenge z’umutekano wanjye, kuko uyu mugabo amaze kumfungisha inshuro eshatu abantu bakamfunguza bavuga ko ndengana, none ndabona igisigaye ari ukuzahasiga ubuzima. Dore nk’ubu nta kintu nkikorera n’ukwirirwa inyuma y’ibi”.

Intandaro y’iki kibazo yatewe na Fred Ntagungira kuko ariwe wareze avuga ko Mugiziki yamutwariye isambu akayubakamo inzu; nk’uko bitangazwa na Mukasafari Antoinette utuye aha hantu.

Abaturage bavuga ko Ntagungira yaguze inzu n’umuntu utari nyirayo, nyuma nyirayo abonetse kuko yari impfubyi ya Jenoside, iyi nzu yambuwe Ntagungira ihabwa nyirayo. Nyuma ngo nibwo Ntagungira Fred yatangiye gushora imanza ko inzu Mugiziki afite yayubatse mu kibanza cye yari yaraguze hafi y’inzu yambuwe.

Twashatse kuvugana na Ntagungira Fred Alias Rushirabwoba ntibyadukundira.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka