Karongi: Ubuyobozi bwahesheje impyumbyi isambu yari yarariganyijwe

Kuri uyu wa kabili tariki 23/07/2013, mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, ubuyobozi bwasabye ko impfubyi ya Jenoside isubizwa isambu yari yarambuwe mu buriganya n’umuntu wamufatiranye mu bibazo akiri umwana muto.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukabalisa Simbi Dativa, yagiranye inama n’abaturage b’umurenge wa Rubengera, inama yari igamije kuganira ku ruhare rw’abayobozi n’abayoborwa mu iterambere ry’akarere n’imibereho myiza y’abagatuye.

Muri iyo nama yari yitabiriwe cyane, abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, abandi bavuga ibibazo n’ingorane bamaranye igihe kirekire.

Kimwe muri ibyo bibazo ni icy’umusore wacitse ku icumu rya Jenoside wenyine mu muryango, akaba amaze imyaka irenga 10 yarabuze uko agaruza isambu y’iwabo yahugujwe n’uwari umuturanyi w’iwabo.

Mukabalisa Simbi Dativa, Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aganira n'abaturage mu murenge wa Rubengera.
Mukabalisa Simbi Dativa, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aganira n’abaturage mu murenge wa Rubengera.

Uwo musore wagaragaraga nk’umuntu wataye umutwe kubera ibibazo, abatanga amajambo babaye nk’abashidikanya kurimuha, ariko abaturage bamuzi bahita bavugira rimwe ngo nibamureke avuge akababaro ke kuko nabo bakazi.

Yahawe umwanya avuga ikibazo cye, avuga ukuntu umuntu yaje akamushuka ngo bagure isambu y’iwabo (mu kagari ka Kibirizi), kuko yari yararokotse wenyine; icyo gihe ngo yari afite imyaka umunani, ariko ubu afite iri hejuru ya 20.

Uwo mugabo ukora umurimo w’ubucuruzi muri santire ya Kibirizi, ngo yahaye uwo mwana amafaranga 1500 yo kugura isambu, umwana arayakira kuko atari azi iby’amasambu iyo biva n’iyo bijya.

Uko iminsi yagendaga ishira ngo yamwongeraga andi make make, nk’igihumbi cyangwa bibili, kugira ngo akomeze amushukishe amafaranga hato umwana atazisubira. Aho amariye guca akenge ngo ni bwo yatangiye gushaka kugaruza ya sambu abura inzira abinyuzamo kugeza igihe abaye nk’utaye umutwe.

Nyuma yo kumva ikibazo cy’iyo mpfubyi, umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukabalisa Simbi Dative, yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera guhita bukemura icyo kibazo byihuse, ariko uwashutse uwo mwana ntiyari ahari ngo yisobanure.

Abaturage bitabiriye inama ari benshi kandi banezerewe.
Abaturage bitabiriye inama ari benshi kandi banezerewe.

Abaturage bavuze ko atari uwo mwana wenyine yashutse kuko asanzwe afite ibindi bibazo by’abantu bamushinja kubariganya amasambu.

Mukabalisa Simbi Dative, yatangarije Kigali Today ko imwe mu ntego z’iyo nama kwari ugushimira abaturage uruhare bagize mu gutuma imihigo ya 2012-2013 igerwaho hafi ya hose, no kubasaba kurushaho kwitanga cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi mu mihigo ya 2013-2014.

Impamvu nyamukuru y’iyo nama nk’uko yakomeje abisobanura, ni ugushakira umuti ibibazo by’amasambu y’impfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, zagiye zihuguzwa n’abantu ku maherere, bamwe ari bene wabo, abandi ugasanga ari rubanda bagiye bafatirana abana mu bibazo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka